Yanditswe Apr, 15 2020 20:48 PM | 18,944 Views
Nyuma y’ukwezi mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa koronavirusi, urwego rw’ubukerarugendo ruragaragaza igihombo cya miliyari hafi 35 z’amanyarwanda.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda/PSF, yerekana ko mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka gusa uru rwego rwahombye miliyari 34 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibigo bitembereza ba mukerarugendo byahombye miliyari 20, amahoteri ahomba miliyari 13, ikigo gitegura inama mpuzamahanga MICE gihomba asaga miliyari 1 mu gihe ibindi bigo bitanga serivisi zifitanye isano n’ubukerarugendo byahombye miliyoni zisaga 150.
Iyi raporo igaragaza ko uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’igihugu muri rusange bityo kuba hari ibikorwa birebana na rwo byahagaze nk’inama mpuzamahanga zikomeye zimuriwe ikindi gihe, gusubika ingendo za ba mukerarugendo bagombaga kuza mu Rwanda n’ibindi bikorwa; ngo byatumye imikorere y’ubukerarugendo mu Rwanda kimwe n’ahandi mu mahanga ihagarara.
Mu Rwanda nibura ibigo by'ubucuruzi 207 byarahombye kuko nta kazi birimo gukora ndetse abakozi bamaze guhagarikwa.
Urwego rw’ubukerarugendo rusanganywe amadeni agera kuri miliyari 87.7 rukanakenera nibura miliyari 1 na miliyoni 700 yo guhemba abakozi buri kwezi.
Uru rwego ruravuga ko igihe icyorezo cya Koronavirusi cyahagarara imirimo igakomeza uko bisanzwe, ngo 82% bya buzinesi zo mu bukerarugendo zizakora ari uko zibonye ubufasha bwa Leta cyangwa izindi nzego.
Bimwe mu byo abari mu bukerarugendo bifuza byanatumye bandikira RDB ibaruwa isaba ubuvugizi, ni ugukomorerwa ku nyungu z’amadeni basanzwe bafitiye amabanki nk’uko biherutse gutangazwa na Banki Nkuru y'u Rwanda, guhabwa amafaranga yabafasha mu kuzahura ubukungu mu gihe cy’umwaka, gusonerwa imisoro isanzwe isabwa buri kwezi no gushyiraho ikigega cyagoboka urwego rw’ubukerarugendo cyane ko rukenye nibura miliyari zisaga 7 buri mu mezi atatu nyuma ya koronaviruso.
Ubukerarugendo busanzwe bwirariye hafi 50% mu mafsranga yinjizwa mu isanduku y’Igihigu buri mwaka, aho intego ya guverinoma ari ugukuba kabiri uyu musaruro ukava kuri miliyoni 400 akagera kuri miliyoni 800 z’amadolari muri 2024.
Kubera icyorezo cya koronavirusi, ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri rusange bishobora kuzahomba nibura miliyari 5.4 z’amadolari kubera gusubika ingendo za ba mukerarugendo bangana na miliyoni 6 n’ibihumbi 200 bagomba gusura ibi bihugu.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru