AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

COVID19, Ingabo muri Santarafurika, Rusesabagira: ingingo zavuzweho mu kiganiro na Perezida Kagame

Yanditswe Dec, 22 2020 07:45 AM | 215,906 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ingamba zishyirwaho mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19 zitagamije kubuza abaturage amahoro ko ahubwo zigamije kubarinda ko icyo cyorezo kibabuza amahoro.

Nyuma y'amezi 9 icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu guhangana na cyo. Icyakora Umukuru w'igihugu asobanura ko ubwiyongere bw'abacyandura n'abo gitwara ubuzima bwatumye hafatwa ingamba nshya by'umwihariko mu bihe by'iminsi mikuru ya Noheli n'ubunani.

Perezida Kagame yashimangiye ko uko ibikorwa bimwe na bimwe bikomorerwa ari ko ubwandu buzamuka. Ibyo ngo binajyana n'uko iki cyorezo kigenda kirushaho kugira ubukana cyane cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi.

Ku bijyanye n'urukingo rwa Covid-19, Perezida Kagame yavuze ko bisa n'aho ibihugu bikomeye byashatse kwiheraho ariko ko binashingiye ku buryo u Rwanda rwitwaye mu guhangana n'icyorezo, ruzaba mu bihugu bya mbere bizabona urwo rukingo.

Ku bijyanye n'Umutekano w'akarere, Perezida Kagame yavuze ko biri mu murongo mwiza ndetse akomoza no ku mpamvu u Rwanda rwohereje ingabo muri CAR aho runasanganywe iziri mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'abibumbye.

Kuri dosiye ya Paul Rusesabagina na bamwe mu basaba ko arekurwa, Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo ari ukukinyuza mu butabera ari na bwo bukenewe n'abagizweho ingaruka n'umutwe yari arimo cyangwa yari abereye umuyobozi.

Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru cyaje gikurikiye ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, ndetse kinakurikirwa n’icyo yagiranye n’abaturage bari mu bice binyuranye by’igihugu.


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage