Yanditswe Jul, 11 2021 10:41 AM | 80,661 Views
Abakora
ndetse n'abajya gusaba servisi ahatunganyirizwa imisatsi, ubwanwa ndetse
n'inzara bavuga ko muri iki gihe imibare y'abandura Covid 19 n'abahitanwa na yo
igenda irushaho kuzamuka,bakajije ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Mu nzu zitunganya imisatsi, ubwanwa n’inzara zizwi nka Salon de Coiffure ni hamwe mu ho abantu bo mu ngeri zinyuranye bagana kugira ngo bitabweho ku bijyanye n’isuku y’umubiri.
Abakora muri izi nzu bavuga ko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid 19, umubare w’ababagana wagabanutse cyane.
Mutayongwa Guinain yagize ati "Ibintu byaraducanze bitewe n’uko hari imirimo myinshi yagiye ifungwa harimo ubukwe, ibirori muri rusange, akenshi muri salon tubona abakiriya ari uko hari ibirori."
Ku ruhande rw'abakiriya bagana izo nzu bavuga ko nubwo bazi ko ari mu bihe bitoroshye, bagomba kwita ku isuku y'imibiri yabo ari na ko bitwararika kugira ngo batandura covid 19.
Mukankiko Peace ati "Nubwo naje muri salon, nza nigengesera kuko ari ngombwa kuza kugira ngo umuntu adasa nabi, ariko nza mfite kwirinda ku buryo ntanduza mugenzi wanjye cyangwa ngo anyanduze ankorera mu buryo butuma nirinda, ndeba ko twese twambaye agapfukamunwa neza.
Nkusi Meddy we ati "Ni ugukaraba ukinjira, ukurinda kwikora mu maso, biteguye neza, hari imiti yabugenewe yo gukora isuku kandi abadukorera bakambara neza agapfukamunwa, hatabaye kwitwararika byaba byoroshye ko icyorezo cyava ku muntu umwe kijya ku wundi cyangwa umuntu akavana virus ahantu akayizana hano."
Abakora iyo mirimo irebana no kwita ku isuku y'umubiri bavuga ko bitewe n'imiterere y'akazi kabo hari igihe bitoroha gushyiramo intera hagati yabo n'ababagana, gusa muri rusange bavuga ko bakomeje kubahiriza amabwiriza arebana no kwirinda covid 19.
Sindikubwabo Innocent ati "Nkora akazi ko gutunganya inzara z’abadamu, ibyo dukora byose twita ku isuku, tukitwararika kugira ngo iki cyorezo tudihashye twongere gukora amasaha 24/24, ibirori byongere bisubukurwe."
Ingabire Josiane we ati "Dukaraba intoki n’umuti wabugenewe tukambara udupfukamunwa neza, mbere twabaga turi 12 ubu hakora abantu 3 ku munsi, abantu bubahirije ingamba, abandura bagabanuka, tugomba kubishyiramo imbaraga, ntidukorere ijisho."
Ubuyobozi bwa bwa federasiyo y'abita kw' isuku y'imisatsi n'indi mideri y'ubwiza buvuga ko muri salon de coiffure 540 bakorana na zo mu Mujyi wa Kigali, hari abagiye badohoka ku ngamba zo kwirinda covid 19.
Gatete Seleman uyobora iyo federasiyo yagize ati "Hari aho twasanze bakora intebe zegeranye bigatuma abantu begerana. Ahandi hari aho usanga abakozi bakora ari benshi, muri salon abantu bakirara bakamanura udupfukamunwa, ni yo mpamvu twashyizeho urwego runyura muri salon rugenzura kandi rushishikariza abantu kwirinda covid. Imiterere y’akazi isaba ko umuntu yirinda akanarinda mugenzi we."
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko kwirinda Covid 19 bikwiye kuba inshingano ya buri wese.
Ati "Birashoboka ko umuntu yayirinda, akubahiriza amabwiriza asanzwe arimo guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kudahurira n’abandi ahantu hatari umwuka uhagije,mu cyumba gifunze iyo harimo umwe wanduye, abandi bose bashobora gutaha banduye,tugomba kugira uruhare twese mu kuyirwanya, ntidukine umukino wo kwihishahisha n’inzego. Ntitwabona abantu bo guhora bibutsa abantu,ingamba batazigize izabo, baraza kwandura kurushaho."
Muri rusange abakorera mu nzu zitunganya imisatsi, ubwanwa n'inzara basaba ko gahunda zirebana no gukingira covid 19 ndetse no kuyipimisha zabageraho kugira ngo bamenye uko bahagaze barusheho gukaza ingamba zirebana no kwirinda covid 19.
Carine Umutoni
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru