AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

COVID19: Banki imwe ni yo imaze gusaba BNR kuyigoboka iyiha amafaranga mu kigega yashyizeho

Yanditswe May, 10 2020 09:11 AM | 42,358 Views



Nyuma y'ukwezi n'igice Guverinoma y'u Rwanda ishyizeho ikigega cya miliyari 50 cyo kugoboka za banki zishobora guhura n'ikibazo cy’amafaranga mu mitamerwa yazo, banki imwe ni yo imaze kugeza ubusabe bwayo muri Banki Nkuru y'Igihugu mu gihe izindi zivuga ko nta kibazo ziragira.

Gusa Banki Nkuru y'igihugu (BNR) iravuga ko iryamiye amajanja ku buryo yiteguye kugoboka banki n'ibindi bigo by'imari mu gihe byaba bihuye n'icyo kibazo.  

Kuva icyorezo cya COVID19 cyakwaduka mu Isi ndetse hagafatwa ingamba zikomeye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo, impungenge z'uko ubukungu bushobora guhungabana zakomeje kwiyongera kubera gahunda ya guma mu rugo, gusa urwego rw'imari n'amabanki ruri mu zakomeje imirimo yazo. 

Nyuma y'iminsi mike, myinshi mu mirimo yari yarasubitswe yongeye gusubukurwa mu Rwanda, amabanki avuga ko amafaranga abakiliya babitsa akomeje kwiyongera. Urugero, nko muri Equity Bank Rwanda amafaranga abakiliya babitsa yiyongereyeho miliyari 20 mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo nkuko umuyobozi w'iyo banki HANNINGTON NAMARA yabibwiye RBA.  

Ati "Ubundi amafaranga ba nyirayo bayakuragaho bagiye kuyashyira mu bikorwa runaka, ariko kuko twari muri lockdown ntabwo ibyo bikorwa byakozwe uko byakabaye. Abajyaga mu ishoramari, abari bafite imishinga, abari bafite za chantiers,.. byose ntibyakomeje gukora, ahubwo na bake bacuruzaga abenshi baracuruzaga bakabitsa. Natanga urugero: Deposit za bank mbere y'uko tujya muri lockdown na nyuma hiyongereyeho miliyari 20. Ubwo urumva ko bitari nkuko abantu babikekaga ko abantu bashobora kuza biruka gutwara amafaranga, kugeza ubu muri Equity ntacyagabanutseho kuko n'ubu birakiyongera."

Ngo ibi bituma kugeza iki gihe nta banki nini y'ubucuruzi mu Rwanda irahura n'ikibazo cy'amafaranga adahagije cyangwa se cash, ibintu umuyobozi wa Equity Bank Rwanda ahuriyeho na mugenzi we uyobora Banki y'abaturage y'u Rwanda Maurice TOROITIC.

Yagize ati "Banki yacu irakihagije ku mafaranga ava mu bushobozi bwayo, bivuze ko amafaranga dufite ubu ahagije rwose ku buryo tugishoboye gufasha abakiliya bacu bidasabye kwiyambaza ikindi kigega."

Na ho Namara ati "Ikigega BNR yadushyiriyeho cya miliyari 50 cyo gufasha liquidité ntituragera aho tugikenera kandi nzi neza ko mu ma banki ariko bimeze kuko tugira aho duhurira muri systeme yitwa inter-bank aho ugize liquidity nkeya yiguriza kuri mugenzi we."

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bw'Urwego Bank burateganya kwiyambaza icyo kigega, nkuko umuyobozi w'iki kigo cy'imari iciriritse BAYINGANA Christine yabisobanuye.

Yagize ati "Ikintu kinezeza ku Isi ni Leta yacu na BNR. Bamaze gushyiraho icyo kigega  twararuhutse, nkuko natwe abakiliya bacu bahuye n'ibibazo by'amafaranga kandi tukaba dushaka kuzabafasha twongera  kubaguriza twongera kubaha ayo kugira ngo batangire gucuruza. BNR yarabidukoreye turanezerwa, ubu turi mu nzira zo kuyasaba uretse ko amacash yacu atagabanutse cyane ariko nidutangira kongera kuguriza ama business atangiye guhaguruka tuzakenera amafaranga menshi."

BNR ivuga ko imaze kwakira ubusabe bwa banki imwe ikeneye gufashwa n'iki kigega. Gusa nanone Visi Guverineri wayo Dr. Monique Nsanzabaganwa akavuga ko Banki Nkuru y'Igihugu iryamiye amajanja kuko mu bihe biri imbere ari bwo banki zishobora kwisanga mu ihurizo ryo kubura amafaranga ahagije.

Ati "Kiriya kigega, buriya buryo bwo korohereza amabanki burahari nk'uburyo butegereje ko haba ikibazo. Kugeza uyu munsi ntabwo navuga ko amabanki yari yabukenera ku bwinshi, ndumva twarabonye ubusabe bwa banki imwe ntabwo nayivuga. Ariko duteganya ko ahubwo amabanki ashobora kubukenera mu minsi iri imbere. Hari n'igihe ushobora gusanga badakeneye kubukoresha cyangwa se bakazabukoresha mu minsi yigiyeyo."  

Tariki 18 Werurwe uyu mwaka, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Banki nkuru y'igihugu BNR yashyizeho ikigega cya miliyari 50 z'amafaranga y'u Rwanda yo kugoboka banki mu gihe zahura n'ikibazo cy'amafaranga adahagije cg se cash, nk'imwe mu ngamba zo  guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya COVID19 ku bukungu bw'igihugu.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage