AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

COVID19: Agatotsi mu kubahiriza amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo saa tatu z'ijoro

Yanditswe May, 24 2020 10:13 AM | 41,313 Views



Polisi y'u Rwanda iraburira abaturage bakomeje kutubahiriza ingamba zo gutaha mu ngo zabo saa tatu z'ijoro kuko kutabikora bizatuma bafatirwa ingamba zikomeye. Ni mugihe kugeza ubu hakomeje kugaragara abaturage batubahiriza izi ngamba.

Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, saa kumi n'imwe z'umugoroba bamwe mu bacuruzi barafunga amaduka yabo kugira ngo batangire gahunda yo gutaha, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kugeza saa tatu z'ijoro bari mu rugo.

Ibi byose birakorwa mu rwego rwo kugira abaturage bubahirize amabwiriza ajyano no kuba bageze mu ngo zabo bitareneze saa tatu z'ijoro. Ukurikije uko ibintu bimeze abenshi iyi gahunda barayubahiriza.

Kanyabugabo Jean d'Amour atuye Kinyinya na ho Nyirahakuzimana Epifanie atuye ku Gisozi hose ni mu Karere ka Gasabo.

Kanyabugabo Jean D'amour ati "Impamvu dufunga kare nk'ahantu umuntu aba atuye aba bari kure kandi bakubwira ko hagati ya saa mbiri na saa tatu ingendo ziba zahagaze iyo ugeze muri gare utonda umurongo isaha bigufata kugirango uve muri gare ushobora kuhagera ukagenda nyuma y'isaha urumva ko utunze isaha zagufatira mu nzira."

Nyirahakuzimana Epifanie atuye Gisozi ati "Turimo gufunga kubera ko ni impamvu zo kwirinda coronavirus, gufunga kare rero ni ugufasha abantu bamwe na bamwe kubera ikibazo cya transport kugira ngo baborohereze kugera ku modoka hakiri kare."

Uyu muhate wo gufunga amaduka abacuruzi ba Nyabugogo barawuterwa no kuba hari imodoka ifite imizindaro igenda yibutsa abaturage kwihutira gutaha hakiri kare

Uko ibintu bimeze Nyabugogo aho abantu bafunga amaduka guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba si ko bimeze mu nzu z'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwa gati, kuko ho imirimo y'ubucuruzi iba ikomeje kugeza saa mbiri z'umugoroba. Kuba aha badafunga ibikorwa byabo by’ubucuruzi mu mujyi hagati ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba na saa mbiri bituma haragaragara imirongo miremire y'abatega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ku isaha ya saa mbiri z'umugoroba ni ihurizo rikomeye ryo kubona imodoka  ku bacuruzi n'abakenera izindi serivisi mu mujyi wa Kigali. Ni abantu bagera kuri 300 bataha mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Ukunzeyezu Uwimana ati "Ubuse habuze iki, igiciro baracyongereye none duheze mu muhanda, njyewe akazi nagashoje saa moya n'igice nari ndi hano muri gare hari n'abandi nahasanze none bigeze aya masaha."

Uzamukunda Grace ati "Njyewe 18:50 nari ndi muri gare none dore aho isaha zigeze none baratubwira ngo dukurure n'amaguru ngo nta muntu ubona imodoka, ubuse iyo badusobanuriura kare ntituba twagiye kare."

Afazari Oscar ati "Kugeza aka kanya ndacyari hano muri gare saa mbiri n'iminota 20 baratubwiye ngo dusohoke muri gare nta modoka zongera kugenda tukibaza duti ese ni igihe kingana gute umuntu agomba gutegereza imodoka kandi noneho ugiye aka kanya n'amaguru bagufata badukorere ikintu kimwe kuducumbikira kuduha imodoka tugataha cyangwa kuduherekeza tukagenda bakatugezayo batadufatira mu nzira."

Aba baturage baje kubona uko bataha ahagana saa yine n'igice za ninjoro, nyuma y'uko inzego zishinzwe umutekano zibonye ko iki kibazo kiremereye,hagahamagazwa imodoka zibatwara.

Umuyobozi wa Jali Transport Innocent Twahirwa aravuga ko abashoferi mu bantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yagize ati "Abafashwe bose bari barengeje amasaha rero ntabwo ari twe turi hejuru y'amategeko uko byagenda kose tugomba kubahiriza amategeko abo bose mwumva bafashwe polisi yarabarekuye ariko byari bitinze abarekuwe mbere barekuwe saa sita z'ijoro kandi mu gitondo bafite akazi byumvikane ko twagombaga kwisubiraho ndetse bari banatugiriye inama yo gutaha kare, hagati ya saa moya n'igice na saa tatu dufite akazi ko kunywesha imodoka mu by'ukuri, dufite akazi ko gucyura abashoferi, abashoferi ntabwo abakibona moto zibatwara, imodoka zitanyoye amavuta mu gitondo ntitwabona uko dutwara abagenzi nicyo dusaba abagenzi kuza gutega imodoka hakiri kare."

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abatubahiriza ingamba zashyizweho bagiye kujya bafatirwa ibihano bibkarishye.

Ati “Isaha yiyongereyeho ntabwo ari iyo kugira ngo abantu bajye barangiza akazi saa tatu oya, nta n'ubwo ari iyo kujya muri gare saa tatu cyangwa ziburaho umunota 1, 2 cyangwa 20 oya! Ni iyo kuba saa tatu wageze mu rugo, ndagira ngo ibintu bisobanuke abantu baba bagenda mu muhanda ibinyabiziga byabo bizafatirwa kugeza 'curfew' yavuyeho cyangwa hememewe kugenda amasaha 24 nk'uko byari bisanzwe, ariko mu gihe barimo kwica aya mabwiriza ingamba zirafatwa, abo bandi baba bagenza amaguru hirya no hino abo tubona bari muri siporo abo tubona bagenza amaguru tutazi aho baturuka abo na bo bazajya bafatwa bagume aho bafatiwe bongere gusubira mu muhanda ari uko amasaha ageze.”

Tariki ya 4 Gicurasi 20202 ni bwo serivisi nyinshi zemerewe gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorerezo cya COVID19.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage