AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

COVID19: Abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n'inkuru bigomwe umushahara wa Mata 2020

Yanditswe Apr, 05 2020 21:46 PM | 57,448 Views



Guverinoma y'u Rwanda imaze  gutangaza ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya Koronavirusi, Leta y'u Rwanda yemeje ko abayobozi mu nzego zinyuranye bigomwe umushahara wa Mata 2020.

Abo bayobozi ni abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b'ibigo bya Leta, ndetse n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu. 

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko ibi bigamije kunganira ingamba ziriho zigamije gufasha abagizweho ingaruka n'icyorezo cya Koronavirusi.

Rivuga kandi ko Leta ikomeza gushimira Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no gukomeza kumvira amabwiriza yo kurwanya  icyorezo cya koronavirusi. 

Nyuma y'aho mu Rwanda hagaragariye umuntu wa mbere wanduye Koronavirusi,Guverinoma yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ryayo. Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gusaba abantu bose kuguma mu ngo, aho ibikorwa byinshi byabaye bihagaritswe. Ibi bikaba byaragize ingaruka ku bantu benshi n'Igihugu muri rusange.

Kugeza ubu abamaze kwandura iki cyorezo bamaze kuba 104 barimo 4 bagikize barasezererwa bajya mu ngo zabo.

Guverinoma ikomeza gusaba Abaturarwanda bose gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho kugira ngo iki cyorezo kirwanywe kugeza gitsinzwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage