AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

COVID19: Abacuruzi b’imyaka bavuze ko babangamiwe no kugera aho iri mu gihugu

Yanditswe Jun, 27 2021 16:07 PM | 91,025 Views



Abacuruzi b’imyaka n’amatungo, bavuze ko n’ubwo imodoka zitwara ibicuruzwa zemerewe kugenda, bo batabona uburyo bagera kuri ibyo bicuruzwa bigatuma ahubwo birangurwa n’abashoferi noneho bakabibagurisha bongeyeho inyungu.

Mutsindashyaka Emmanuel ucuruza imyaka ku isoko ryo kwa Mutangana i Nyabugogo, avuga ko hari ababaranguriraga imyaka baturutse mu ntara batakiza bitewe no kubura uburyo baza.

Ibi abihurizaho na Buhire Thomas ucuruza amatungo mu isoko ryo ku Mulindi, wemeza ko batakibona uburyo bajya gushakisha ayo matungo hirya no hino mu turere.

Mutsindashyaka yagize ati “Abakiriya ni bake bitewe n’uko iyo mu ntara bataje kurangura, hari abacuruza baranguye i Kigali kandi ntabwo ibishyimbo byera ahantu hose, hari uturere tumwe tweza, utundi ntitweze tukaza kubishaka i Kigali.”

Buhire Thomas we yagize ati “Twajyaga tujyenda n'imodoka zo mu ntara none uyu munsi muri rusange ingendo zarabujijwe. Niba ikamyo yemerewe kugendamo abantu babiri umushoferi na convuwayeri ntabwo wowe wabona aho ugendera ku mucuruzi, ni ukuvuga ko twe tubura uburyo tugera kuri ayo masoko tugiye kurangura.”

Angelique Uwamahoro  ucururiza ku Mulindi, avuga ko ibi ngo byatumye bamwe mu bacuruzi bafata icyemezo cyo gutuma abatwara izo modoka nini zitwara imizigo, bituma hari ikiguzi cyiyongeraho.

Ati “Twigiragayo tukabigura ku kiranguzo ariko ubu dusigaye dutuma abashoferi bakarangura, bakabituzanira hano ni yo mpamvu ubona byahenze ku isoko.”

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Habyarimana Beata mu minsi ishize aherutse kuvuga ko nta mpamvu yo kuzamura ibiciro bitewe nuko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burimo gukorwa nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Muri gahunda yashyizweho urujya n’uruza rw'ibicuruzwa rurakomeza nta na kimwe cyarutangiriye, nta n’uwo babwiye ngo ajyane ikamyo y'igicagate ni ukuvuga ngo ibicuruzwa byavaga mu karere kamwe bijyanwa ahandi bizakomeza nk’uko bisanzwe, kandi tukaba tuvuga ko abantu bashobora kugendana, yaba ari we n'undi wa 2 bityo rero nta mpinduka yakozwe mu ngendo y'ibicuruzwa.”

Mu ngamba nshya zo kurwanya covid 19 zemejwe n'inama y'Abaminisitiri zatangiye kubahirizwa tariki 23 z'uku kwezi, akazamara ibyumweru bibiri.

Ingendo zirabujijwe hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse n'ingendo hagati y'uturere tundi tw'igihugu cyeretse imodoka zitwaye ibicuruzwa zemewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Kwizera Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage