AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

COVID19 : Turi kubona ubwandu ahantu tutakekaga –Dr Rwagasore

Yanditswe May, 02 2021 18:30 PM | 41,037 Views



Bamwe mu baturage bo mu turere twa Karongi,Gicumbi na Nyamagabe dufite imibare  ya COVID19 iri hejuru  kurusha ahandi, batewe impungenge na bamwe muri bagenzi babo batubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bikaba byabakururira ibyago  byo kujya muri gahunda ya guma mu rugo.

Imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y'Ubuzima yerekana uko icyorezo cya COVID19 gihagaze mu gihugu, iragaragaza ko  munsi itanu ishize uturere 3 ari two  tuza ku isonga mu kugira umubare uri hejuru.

Harimo akarere  Karongi kagaragayemo abarwayi 187 muri iyo minsi 5, muri  Gicumbi hagaragara 74 ,na ho karere ka Nyamagabe kabonetsemo 36.

Abatuye muri utu turere n'abatugendamo bavuga ko batewe impungenge n’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bikaba bishobora kubakururira ibyago byo gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo biturutse kuri uku kwirara.

Ubuyobozi bw'inzego zibanze muri utu turere bugaragaza ko budahwema gukangurira abaturage  kwirinda  no kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID19 nubwo ngo hakigaragara n'abatabyubahiriza.

Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) kigaragaza ko ubu bwiyongere bw’ubwandu bwa COVID19  muri ino minsi buri kugaragara mu midugudu yo hanze y'imijyi mu ntara, buri guterwa  n'impamvu zitandukanye zirimo n’uku kudohoka ku ngamba z’ubwirinzi.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Edson Rwagasore abigarukaho agaragaza uko  mu gihe cy'iminsi 14 ubwandu bwazamutse .

Yagize ati "Nyuma y'uko muri iyi minsi twagiye dupima  mu gihugu hose aho twafashe ibipimo bigera ku bihumbi 40 twasanze uturere tumwe na tumwe two hanze ya Kigali  harimo Karongi, Gicumbi na Nyamagabe harimo imirenge imwe n’imwe igaragaramo ubwandu,twasanze abantu 700 bafite ubwandu bivuze ko igimo kigeze kuri 1,2% turi kubona ubwandu ahantu tutakekaga mu mirenge yo mu giturage ukabona ko abantu bariraye,aho usanga ingo barazihinduye utubari,abandi bakazihindura insengero bikaba ari ngombwa ko dukomeza gukangurira abantu ko bitemewe ko bagomba kwirinda bakanarinda n'umuryango nyarwanda."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kaera avuga ko nta munsi n'umwe  Polisi y'igihugu ifatanije n'inzego z’ibanze bahwema  gukora ubukanguramba bwo gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID19. Gusa Bamwe kuyubahiriza ntibabikozwa,ngo abo agasanga  bakwiye gufatirwa ingamba zikakaye.

Yagize ati "Tubona hari abantu bagiye badohoka muri rusange ku nshingano za polisi ifite zo kugenzura amabwiriza,ingero turazitanga n'abantu turabafata buri gihe,abafitirwa mu tubari,abafatirwa mu ngo zabo bakoze ibirori, ndetse hari n'ikindi turi kubona cy'abantu bagenda mu modoka barenze umubare izi zitwara abantu mu buryo bwa rusange abantu batambara udupfukamunwa cyane cyane mu byaro,ubukangurambaga turimo ni uko abaturage batagomba kwirara icyorezo ntaho cyagiye. Iyo babonye imibare yagabanutse,muri Kigali ntibivuze ko ahandi badashobora kurwara,twarabibonye mu gihe gishize byari mu ntara y'amajyepfo ubu ni mu burengerazuba abantu bose bagomba kwirinda."

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 umwaka ushize abamaze kucyandura  barasaga ibihumbi 25 ku bipimo  bisaga miliyoni 1 n'ibihumbi 315.Kimaze guhitana abaturage basaga 330.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage