Yanditswe May, 02 2021 18:30 PM | 41,037 Views
Bamwe mu baturage bo mu turere twa Karongi,Gicumbi na Nyamagabe dufite imibare ya COVID19 iri hejuru kurusha ahandi, batewe impungenge na bamwe muri bagenzi babo batubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bikaba byabakururira ibyago byo kujya muri gahunda ya guma mu rugo.
Imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y'Ubuzima yerekana uko icyorezo cya COVID19 gihagaze mu gihugu, iragaragaza ko munsi itanu ishize uturere 3 ari two tuza ku isonga mu kugira umubare uri hejuru.
Harimo akarere Karongi kagaragayemo abarwayi 187 muri iyo minsi 5, muri Gicumbi hagaragara 74 ,na ho karere ka Nyamagabe kabonetsemo 36.
Abatuye muri utu turere n'abatugendamo bavuga ko batewe impungenge n’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bikaba bishobora kubakururira ibyago byo gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo biturutse kuri uku kwirara.
Ubuyobozi bw'inzego zibanze muri utu turere bugaragaza ko budahwema gukangurira abaturage kwirinda no kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID19 nubwo ngo hakigaragara n'abatabyubahiriza.
Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) kigaragaza ko ubu bwiyongere bw’ubwandu bwa COVID19 muri ino minsi buri kugaragara mu midugudu yo hanze y'imijyi mu ntara, buri guterwa n'impamvu zitandukanye zirimo n’uku kudohoka ku ngamba z’ubwirinzi.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Edson Rwagasore abigarukaho agaragaza uko mu gihe cy'iminsi 14 ubwandu bwazamutse .
Yagize ati "Nyuma y'uko muri iyi minsi twagiye dupima mu gihugu hose aho twafashe ibipimo bigera ku bihumbi 40 twasanze uturere tumwe na tumwe two hanze ya Kigali harimo Karongi, Gicumbi na Nyamagabe harimo imirenge imwe n’imwe igaragaramo ubwandu,twasanze abantu 700 bafite ubwandu bivuze ko igimo kigeze kuri 1,2% turi kubona ubwandu ahantu tutakekaga mu mirenge yo mu giturage ukabona ko abantu bariraye,aho usanga ingo barazihinduye utubari,abandi bakazihindura insengero bikaba ari ngombwa ko dukomeza gukangurira abantu ko bitemewe ko bagomba kwirinda bakanarinda n'umuryango nyarwanda."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kaera avuga ko nta munsi n'umwe Polisi y'igihugu ifatanije n'inzego z’ibanze bahwema gukora ubukanguramba bwo gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID19. Gusa Bamwe kuyubahiriza ntibabikozwa,ngo abo agasanga bakwiye gufatirwa ingamba zikakaye.
Yagize ati "Tubona hari abantu bagiye badohoka muri rusange ku nshingano za polisi ifite zo kugenzura amabwiriza,ingero turazitanga n'abantu turabafata buri gihe,abafitirwa mu tubari,abafatirwa mu ngo zabo bakoze ibirori, ndetse hari n'ikindi turi kubona cy'abantu bagenda mu modoka barenze umubare izi zitwara abantu mu buryo bwa rusange abantu batambara udupfukamunwa cyane cyane mu byaro,ubukangurambaga turimo ni uko abaturage batagomba kwirara icyorezo ntaho cyagiye. Iyo babonye imibare yagabanutse,muri Kigali ntibivuze ko ahandi badashobora kurwara,twarabibonye mu gihe gishize byari mu ntara y'amajyepfo ubu ni mu burengerazuba abantu bose bagomba kwirinda."
Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 umwaka ushize abamaze kucyandura barasaga ibihumbi 25 ku bipimo bisaga miliyoni 1 n'ibihumbi 315.Kimaze guhitana abaturage basaga 330.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru