AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uburyo umubano w’u Rwanda na Centrafrica warushijeho gukomera kuva mu 2014

Yanditswe Aug, 04 2021 20:09 PM | 58,594 Views



Mu gihe biteganyijwe ko Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra azagirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama, umubano w’ibihugu byombi warushijeho gukomera kuva muri 2014, ubwo u Rwanda rwoherezaga yo bwa mbere ingabo mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye MINUSCA. 

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa gatatu mu kugira ingabo nyinshi n’abapolisi muri ubwo butumwa buzwi nka MINUSCA.

Ingabo z’ u Rwanda icyo gihe zafashije kugarura umutekano mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, harimo no kurinda abayobozi b’icyo gihugu, Catehrine Samba Panza wabaye perezida w’inzibacyuho na perezida Faustin Archange Touadera watowe nyuma ye.

Mu Kwakira 2019, Perezida Paul Kagame yasuye Centrafrica ashimirwa umusanzu w’u Rwanda mu gufasha Centrafrica kugarura umutekano. Icyo gihe yambitswe umudari Grand Croix de la reconnaissance nk’ikimenyetso cy’ ishimwe.

Perezida Kagame icyo gihe yagaragaje ko ibihugu byombi bifatanyije bizagera kuri byinshi.

Yagize ati “Ibihugu byacu byombi byanyuze mu mateka akomeye ntawe ubishidikanyaho, ariko nta gihugu giherenwa n’amateka yacyo ubuziraherezo. Hari amahitamo abantu bakora bafatanyije bakubaka ahazaza hatuma buri muturage yisanzura akanagira agaciro.”

Muri urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Centrafrica, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ishoramari mu ngufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ izindi.

Mu mwaka wa 2020 abaturage ba Centrafrica bongeye kwitabira amatora rusange yarimo n’ay’umukuru w’igihugu, inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Faustin Touadera ariko zagambiriye kuyaburizamo bituma Centrafrica yongera kwitabaza u Rwanda maze binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwohereza umutwe wihariye w’ingabo maze abanya centrafrica batora mu ituze n’umutekano.

Perezida Faustin Archange Touadera yafashe iya mbere mu gushima ingabo z’ u Rwanda, kubera uruhare rwagize mu migendekere myiza y’amatora.

Ati “Ndagirango nshimire mbikuye ku mutima perezida Kagame na guverinoma kubera ukuntu bitabye impuruza yacu. Nitwe twabibasabye ubwo ibihe byari bikomeye byabaye ngombwa ko dusaba inkunga y’ibihugu by’abavandimwe kugirango bidufashe mu mutekano w’amatora.”

“Ibyo byari ingenzi cyane muri demokarasi y’igihugu cyacu. Ingabo zaje zihasanga izindi ngabo z’u Rwanda ndetse na nababwira ko umutekano wanjye ucunzwe n’izo ngabo kandi ndabyishimira cyane. Ndashimira kandi ingabo zihariye zifasha kugarura umutekano by’umwihariko mu nkengero za Bangui. Izo ngabo z’u Rwanda zabungabunze umutekano w’Umujyi wa Bangui zifasha abaturage by’umwihariko kujya kwihitiramo abayobozi mu bwisanzure, turishimye cyane zirakora akazi keza.”

Umusanzu w’ ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica watumye  abaturage basanzwe ingabo z’u Rwanda zishimiwe bikomeye n’abaturage ba Centrafrica, zatumye bongera kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Umubano mwiza w’u Rwanda na Centrafrica watumye hari n’abanyarwanda biyemeza gushora imari muri icyo gihugu, kandi babanye neza n’abanyacentrafrica.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrica byongeye gushimangirwa na sosiyete y’ingendo zo mu kirere Rwandair, yatangije ingendo Kigali-Bangui mu kwezi kwa kabiri 2021, ibi birushaho kwagura amarembo y’ubutwererane hagati y’ u Rwanda na Centrafrica.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/jtJ3t74sifM" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Jean Damascene Manishimwe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage