Yanditswe Jul, 24 2021 18:26 PM | 13,898 Views
Hari bamwe mu baturage batewe impungenge na bagenzi babo bakomeje kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, kuko ngo bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Baravuga ibi mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo gahunda ya Guma mu rugo y'iminsi 10 irangire.
Uyu ni munsi wa 8 wa Gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere umunani, inzego z'ubuyobozi, iz'umutekano n'abakorerabushake bakomeje kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa.
Bamwe mu baturage basanga nta n'umwe ukwiye gukerensa amabwiriza yashyizweho bitewe n’ubukana bw’icyorezo.
Nubwo hari bamwe bubahiriza amabwiriza arebana no kwirinda Covid 19, arimo gukaraba intoki, guhana intera ndetse na gahunda ya Guma mu rugo, hari tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali ibyo bitubahirizwa, ugasanga abantu bagendagenda nta mpamvu zifatika bafite cyane cyane mu mihanda mito na za karitsiye. Abaturage bavuga ko uku kudohoka gukomeje byashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.
Nshimiyimana Jean Pierre, umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati "Harimo ababyumva bakaguma mu rugo, hakaba n’abandi bakomeza bagendagenda. Ibyo bituma icyorezo kitagabanuka, tugahora muri guma mu rugo, icyo nasaba abantu ni uko bakubahiriza ingamba, umuntu akagenda afite gahunda, akubahiriza kuguma mu rugo."
Mukamana Virginia na we utuye muri aka karere we agira inama buri wese kwitwararika akirinda iki cyorezo.
Yagize ati "Ingaruka ni uko twarwara twese tugashira, icyo nasaba abantu ni ugukurikiza amabwiriza, bakambara udupfukamunwa neza, bagahana intera, bagakaraba, bakirinda kugendagenda. Umuntu wese agomba guhindura imyumvire icyorezo kikazasiga ari muzima.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko Covid19, ari icyorezo gihangayikishije, ku buryo nta muntu n'umwe wari ukwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda.
Ati "Ubukangurambaga dukora ni ugusaba
abaturage kumva ko ibyo tubasaba biri mu nyungu zabo, covid imaze gutwara
umwanya munini, abantu ubona basa nk’abashaka kurambirwa, nubwo bimeze bityo
bamaze kubona ko ari ikibazo gikomeye, nk’ubu dufite guma mu rugo y’iminsi 2,
hari abavuga ko ubanza tuzayongeza, uko ibipimo bizamuka usanga bibateye
ubwoba,mu gihe mbere bafataga ko ari indwara y’ahandi. Ubu indwara yarangije
kugera iwabo, babona abapfa, n’abafatwa na covid bakaremba bagashyirwa mu
bitaro, abandi bagapfa, bareke gutegereza igihe izabagereraho."
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Sabin Nsanzimana asobanura ko ubwoko bushya bwa Covid19 bwitwa nka Delta ari bwo bukomeje kugira uruhare mu kwiyongera kw’abandura n’abapfa.
Ati "Imibare yaratumbagiye kugeza ubwo dusigaye dupfusha abantu 10 banarenga, bivuga ngo uburyo abantu barembywa n’iyi virus bwariyongereye,uruhare runini si urw’ abantu ubwacu ahubwo ni virus yahinduye ubukana, Delta irahari ni bwo bwoko bwa virus itera Covid 19 bwiganje hano mu Rwanda ndetse no ku isi ku gipimo kiri hafi ya 80%, ni yo yafashe ubuyobozi bw’ubundi bwoko bwa Covid mu gukwirakwira,izwiho kwihuta cyane no gutuma umubiri ucika intege cyane,ndetse inangiza ibihaha mu buryo bwihuse."
Ijanisha ku bandura Covid19 rigeze kuri 5,6%. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko iki cyorezo kimaze guhitana abarenga 700, cyakwirakwiye mu mirenge yose hirya no hino mu gihugu ku buryo bisaba abantu kwitwararika no gukaza ingamba.
Carine Umutoni
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru