AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Buri muryango uherutse gusenyerwa n’inkangu muri Nyamasheke wahaye ibihumbi 200 Frw

Yanditswe Jun, 10 2021 12:14 PM | 39,317 Views



Abaturage baherutse gusenyerwa n'ibiza by'inkangu mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko  barimo guhabwa  ubufasha n'ubuyobozi bwo kubona ibyangombwa nkenerwa aho bacumbitse.

Gusa aba baturage baravuga ko bifuza ko babona aho batura kuko abenshi bacumbitse mu  nzu nto z'ubucuruzi aho  bavuga ko bigoye kuhaba n'imiryango yabo.

Aba baturage baravuga ko bagenda bahabwa ibibatunga  ndetse n'amafaranga yo kubafasha kwita ku bana no kugura ibyo bakenera, aho buri muryango wahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Imiryango 117 niyo yimuwe mu Kagali ka Ngoma ahabaye inkangu ubutaka bukagenda bukarengera n'imirima yabo.

Abasenyewe babanje gucumbikirwa mu nsengero, nyuma bajyanwa gucumbikirwa hirya no hino mu miryango abandi barakodesherezwa.

Gusa ngo n'ubwo bahabwa ibyangombwa nkenerwa aba baturage ngo bifuza ko batuzwa bakabona n'aho bahinga kuko ngo inzu babamo ntizibakwira. Ikindi kandi ngo aho batuye ni mu nzu z'ubucuruzi bitaboroheye kuharerera abana.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko mu ngengo y'imari itaha, bazatangira kububakira kuko ubutaka bazatuzwaho  bungana na hegitari enye bwamaze kuboneka.

Hagati aho ariko ngo hamwe n'abaterankunga aba baturage bazakomeza guhabwa ibiribwa  ndetse buri kwezi bahabwe n'amafaranga akomeza kubafasha.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo aheruka gusura aba baturage,  yari yasabye ubuyobozi bw'aka Karere  ko iki kibazo kihutishwa aba baturage bakabona aho batura.

Jeannine Ndayizeye




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage