Yanditswe Jun, 10 2021 12:14 PM | 39,317 Views
Abaturage
baherutse gusenyerwa n'ibiza by'inkangu mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka
Nyamasheke barishimira ko barimo
guhabwa ubufasha n'ubuyobozi bwo kubona
ibyangombwa nkenerwa aho bacumbitse.
Gusa aba baturage baravuga ko bifuza ko babona aho batura kuko abenshi bacumbitse mu nzu nto z'ubucuruzi aho bavuga ko bigoye kuhaba n'imiryango yabo.
Aba baturage baravuga ko bagenda bahabwa ibibatunga ndetse n'amafaranga yo kubafasha kwita ku bana no kugura ibyo bakenera, aho buri muryango wahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Imiryango 117 niyo yimuwe mu Kagali ka Ngoma ahabaye inkangu ubutaka bukagenda bukarengera n'imirima yabo.
Abasenyewe babanje gucumbikirwa mu nsengero, nyuma bajyanwa gucumbikirwa hirya no hino mu miryango abandi barakodesherezwa.
Gusa ngo n'ubwo bahabwa ibyangombwa nkenerwa aba baturage ngo bifuza ko batuzwa bakabona n'aho bahinga kuko ngo inzu babamo ntizibakwira. Ikindi kandi ngo aho batuye ni mu nzu z'ubucuruzi bitaboroheye kuharerera abana.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko mu ngengo y'imari itaha, bazatangira kububakira kuko ubutaka bazatuzwaho bungana na hegitari enye bwamaze kuboneka.
Hagati aho ariko ngo hamwe n'abaterankunga aba baturage bazakomeza guhabwa ibiribwa ndetse buri kwezi bahabwe n'amafaranga akomeza kubafasha.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo aheruka gusura aba baturage, yari yasabye ubuyobozi bw'aka Karere ko iki kibazo kihutishwa aba baturage bakabona aho batura.
Jeannine Ndayizeye
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru