AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Burera:MINALOC yatangije ibikorwa by'imirimo ihabwa abaturiye umupaka

Yanditswe May, 08 2021 19:27 PM | 34,093 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu irasaba abaturage bagera ku bihumbi 100  baturiye umupaka wa Uganda mu turere twa Burera,Gicumbi na Nyagatare kubyaza umusaruro amafaranga bagiye kujya bahembwa mu mirimo y'amaboko batangiye gukora igamije kubakura mu bukene aho kuyashora  mu biyobyabwenge.

Gakuba Jean Baptiste na Nyiraneza Consolee ni abaturage bo mu Karere ka Burera bishoye mu burembetsi burabakenesha none uyu munsi bari mu basaga ibihumbi 4000 batangiye imirimo y'amaboko muri gahunda Leta yashyizeho igamije kuzamura abaturiye umupaka bugarijwe n'ubukene

Aba kimwe n'abandi biganjemo urubyiruko bashima ko ubuyobozi bwabatekerejeho icyizere akaba ari cyose ko imirimo bahawe igiye kubabera imbarutso y'iterambere.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abatoranyijwe kujya muri iyo mirimo kubyaza umusaruro amahirwe babonye birinda gushora amafaranga bazakuramo mu mu biyobyabwenge ahubwo bakayashyira mu  bibyara inyungu

Minisitiri Gatabazi kandi yanatangaje ko by’umwihariko ku bahoze ari abarembetsi mu buri karere gakora ku mupaka wa Uganda, bagiye guhurizwa muri koperative zo kubafasha kwiga imishinga ibyara inyungu maze na yo igaterwa inkunga binyuze mu kigega BDF.

Mu Karere ka Burera ahatangirijwe iyo mirimo bahereye mu bikorwa byo gutunganya imihanda yangiritse, imiyoboro y'amazi n'ibindi bikorwaremezo. Muri Burera gusa, imirimo nk'iyi izagendaho asaga Miliyoni 400, azishyure abarenga ibihumbi 4000 bazayikoramo, aho buri muntu azajya yishyurwa  ibihumbi 2000 ku mubyizi umwe

Ally MUHIRWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage