Yanditswe Mar, 02 2024 17:20 PM | 167,524 Views
Mu Karere ka Burera hari umwarimu witwa Uwamahoro Gloria ufite ubumuga bwo kutabona aho yigisha isomo ry’indimi mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo, abanyeshuri yigisha bakaba bashimangira ko bakunda isomo rye kandi baryumva neza nta mbogamizi na nke bamufiteho.
Uwamahoro w’imyaka 30, ni umwarimu w’isomo ry’Ikinyarwanda n’Icyongereza mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo. Avuga ko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka itatu, ajyanwa kwiga mu kigo cyakira kikanita ku bana bafite ubumuga, HVP Gatagara.
Yize neza, ubu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu burezi, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubu amaze umwaka atangiye umwuga w’uburezi.
Ku rundi ruhande ariko, mwarimu Uwamahoro avuga ko akirangiza kwiga yagize impungenge z’ukuntu azigisha abanyeshuri badafite ubumuga, ndetse ubwo yatangiraga umwuga mu rwunge rw’Amashuri rwa Muramba mu Karere ka Gakenke ngo byabanje kumugora.
Abanyeshuri bigishwa na Uwamahoro bashimangira ko bakunda isomo rye, kandi ngo baryumva neza nta mbogamizi na nke bamufiteho.
Bamwe mu bana bafite ubumuga biga mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo bavuga ko Mwarimu Uwamahoro yabubatsemo icyizere cyo gukabya inzozi zabo.
Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Kirambo, Ndababonye Fulgence afatiye ku rugero rwa Uwamahoro Gloria, ashimangira ko izi ari imbuto z'uburezi budaheza bwimakajwe na Leta y'u Rwanda.
Mwarimu Uwamahoro Gloria ashima cyane leta y'u Rwanda ku ngamba zitandukanye zo kuvana mu bwigunge abantu bafite ubumuga no kubateza imbere, agakangurira umuryango nyarwanda kubashyigikira birushijeho kuko bashoboye.
Cyokora mu Ishuri ryisumbuye rya Kirambo nta bikorwaremezo byorohereza abantu bafite ubumuga. Kuva
Kuva mu cyumba cy’ishuri ajya mu kindi, bisaba umuntu umurandata.
Mwarimu Uwamahoro Gloria avuka mu Murenge wa Cyanika muri Burera, aho ahagarariye inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga akaba na visi perezida wa Gikuriro muri uwo Murenge.
Mbarushimana Pio
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru