Yanditswe Feb, 05 2023 18:43 PM | 26,731 Views
Mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera hatangiye icyiciro cya 8 cy’Itorero ry’Intagamburuzwa z’Umuryango w’banyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi AERG.
Ni itorero rizamara icyumweru, rifite intego yo gutoza urubyiruko rwitabiriye Umurage w’Ubudaheranwa.
Muri iki cyiciro cya 8 cy’Itorero ry’Intagamburuzwa z’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, hari gutozwa urubyiruko 380 nk’abanyamuryango ba AERG baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza 37 zo mu hirya no hino mu gihugu.
Abatozwa bavuga ko biteze kurushaho kunguka ubumenyi ku mateka y’igihugu aganisha ku bumwe bw’abanyarwanda.
Mu byiciro birindwi by’Itorero ry’Intangamburuzwa hamaze gutozwa intore 2370.
Umuhuzabikorwa w’umuryango AERG ku rwego rw’igihugu Mudahemuka Audace, avuga ko iri torero ryafashije abanyamuryango kurenga ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi, baharanira gukomeza kubaka ubunyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yasabye abatozwa ko ubumenyi bazungukira muri iri torero bazabukoresha banyomoza abakigoreka amateka y’u Rwanda bagaragara no ku mbuga nkoranyambaga.
Itorero ry’intagambuzurwa ryatangiye mu mwaka wa 2015.
Iry’iki cyiciro rifite insanganyamatsiko igira iti "Ubudaheranwa -Umurage Wacu".
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru