AGEZWEHO

  • Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe – Soma inkuru...
  • Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka – Soma inkuru...

Burera: Hatangiye icyiciro cya munani cy'Itorero Intagamburuzwa

Yanditswe Feb, 05 2023 18:43 PM | 26,731 Views



Mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera hatangiye icyiciro cya 8 cy’Itorero ry’Intagamburuzwa z’Umuryango w’banyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi AERG.

Ni itorero rizamara icyumweru, rifite intego yo gutoza urubyiruko rwitabiriye Umurage w’Ubudaheranwa.

Muri iki cyiciro cya 8 cy’Itorero ry’Intagamburuzwa z’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, hari gutozwa urubyiruko 380 nk’abanyamuryango ba AERG baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza 37 zo mu hirya no hino mu gihugu.

Abatozwa bavuga ko biteze kurushaho kunguka ubumenyi ku mateka y’igihugu aganisha ku bumwe bw’abanyarwanda.

Mu byiciro birindwi by’Itorero ry’Intangamburuzwa hamaze gutozwa intore 2370.

Umuhuzabikorwa w’umuryango AERG ku rwego rw’igihugu Mudahemuka Audace, avuga ko iri torero ryafashije abanyamuryango kurenga ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi, baharanira gukomeza kubaka ubunyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yasabye abatozwa ko ubumenyi bazungukira muri iri torero bazabukoresha banyomoza abakigoreka amateka y’u Rwanda bagaragara no ku mbuga nkoranyambaga.

Itorero ry’intagambuzurwa ryatangiye mu mwaka wa 2015.

Iry’iki cyiciro rifite insanganyamatsiko igira iti "Ubudaheranwa -Umurage Wacu".



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe