AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bumwe mu butumwa bwatanzwe n'abahawe inshingano nshya muri Guverinoma

Yanditswe Mar, 25 2023 15:16 PM | 25,058 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko ihabwa Dr Abdallah Utumatwishima naho Busabizwa Parfait aba Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Uko abayobozi bahawe inshingano.


Nyuma y'aho bamenye inshingano nshya bahawe, bamwe muri aba bayobozi bagaragarije Umukuru w'Igihugu ko bishimiye gukomeza gukorera igihugu, ndetse bakaba biteguye gukoresha ubushobozi bwose kugira ngo buzuze inshingano bahawe.

Dr Abdallah Utumatwishima wagizwe Minisitiri w'Urubyiruko yagize ati "Ntewe ishema no kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida w’igihugu cyacu cy’u Rwanda, cyo kuyobora Minisiteri y’urubyiruko. Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida, mbizeza ko nzakorana umurava izi nshingano."

Busabizwa Parfait wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri we yagize ati "Mbikuye ku mutima, ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere mwongeye kungirira munshinga indi mirimo. Ndabizeza ko nzakora uko nshoboye kose kugira ngo nuzuze inshingano nshya mwampaye. Imana ibarinde."

Nelly Mukazayire wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB we yagize ati "Gukorera u Rwanda byakomeje kuba icyubahiro cyanjye gikomeye. Nishimiye amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu muri izi nshingano nshya muri RDB. Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Kagame, kubwo kunyizera n'inshingano z'ingenzi."




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage