AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bugesera: Silicose yibasiye abacukuzi b’amabuye y’agaciro

Yanditswe Jul, 19 2022 10:24 AM | 40,215 Views



Abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro baravuga ko bakomerewe n'indwara ifata ibihaha izwi nka silicose, abandi ikaba yarahitanye abo mu miryango yabo.

Mu Kagari ka Nemba ko mu Murenge wa Rweru, by'umwihariko mu midugudu ya Muyoboro, Rwiminazi na Kimpara, benshi mu bahatuye bavuga ko gucukura amabuye y'agaciro ari cyo kibatunze.

Gusa bavuga ko hari abahatakariza ubuzima kubera indwara ya silicose bandurira muri ako kazi ko gucukura amabuye arimo gasegereti.

Bizumuremyi Dominique ufite imyaka 44 y'amavuko umaze imyaka 5 amenye ko afite indwara ya silicose, avugako uretse imyenda bahabwa yo kwambara, nta bundi bwirinzi bagenerwa.

 Ati “Uretse ibisarubeti baduhaga, nta bundi bwirinzi twabaga dufite. ntangira kurwara numvaga ari inkorora, uko iminsi ihita ni ko umubiri wagiye ucika intege kugera aho kurya binanira.”

Niragire Forutunata na Nyirakanyana Olive, abagabo babo bishwe na silicose mu mezi make ashize. Bombi bahuriza ku kuba abagabo babo baragize ibibazo byo kutabona umwuka uhagije kugeza bitabye Imana, gusa n’ubu nabo ni ho bagikura amaronko kandi nta bwirinzi buhagije bafite.

Umuganga w'indwara zo mu myanya y'ubuhumekero ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, Dr.Musafiri Santus avuga ko silicose ari uburwayi bukomeye bwibasira ibihaha. Mu bakunze kurwara iyo ndwara harimo abakora mu birombe ndetse no mu mirimo irebana n'ubwubatsi.

Dr. Musafiri avuga ko abenshi mu bafite iyi ndwara bagera kwa muganga bamaze imyaka irenga 2 bakorora cyane, uburwayi bwarabarenze.

Ati “Silicose ni uburwayi buterwa no guhumeka ikinyabutabire kitwa silica kiboneka mu birombe, mu mabuye y'urutare, amasarabwayi, umusenyi, ni nk'utuvumbi duto, iyo twinjiye mu gihaha, buri munsi umuntu aduhumeka, bigera igihe igihaha kikangirika, umuntu agatangira gukorora, uko imyaka ihita bikagera igihe abura umwuka, uko kugira umwuka muke ni cyo ahanini kica umurwayi urwaye silicose.” 

Uyu muganga yunzemo ati “Iyo ukora mu bucukuzi ugomba kwibuka ko niba ukoroye, amezi 3, 6 ugomba kujya kwa muganga, bigaragaza ko silicose igenda izamuka, iyo babibonye kare ugahagarika akazi, baragufasha ugashobora kubaho igihe kirekire.Igihaha ni inyama igoye cyane gusimbura, ntabwo ari kimwe n'umwijima cyangwa impyiko, gusimbura igihaha bisaba kuzabona umuntu mureshya, akenshi hari n' igihe gusimbura bikorwa ariko umubiri ukanga icyo gihaha.”

Mu nama zitangwa n'abaganga b'indwara zo mu myanya y'ubuhumekero harimo kwambara udupfukamunwa twabigenewe mu gihe abakozi bari mu kazi ndetse no gupima ingano ya silica iri aho abakozi bakorera.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y'abakozi bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na za kariyeri mu Rwanda Mutsindashyaka André, avuga ko akenshi usanga abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro nta bikoresho bibarinda guhura n'uburwayi bwa silicose bafite.

Ati “…Iyo bitakozwe rero, uwo tegeko ribibaza ni nyiri ikirombe. imbogamizi ihari nuko usanga ayo makuru bamwe mu bakozi batayazi upfuye ntibamenye aho babariza, cyangwa ngo batwiyambaze tubagereho, kugeza ubu ntituragera mu bigo byose, turi muri 70% gusa ya kompanyi z'ubucukuzi zikorera mu bihugu.”

Sendika y'abakozi bakora mu bucukuzi ibarirwamo abarenga ibihumbi 20. Uretse kutabona ibikoresho bibarinda indwara, abarenga 79% ngo nta masezerano y'akazi yanditse bagira, bigatuma badateganyirizwa mu Kigo gishinzwe ubwiteganyirize mu birebana n'izabukuru, impanuka n'indwara bakomora ku kazi. 

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage