Yanditswe Feb, 04 2021 09:42 AM | 9,248 Views
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kirizeza bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bari batarishyurwa amafaranga yabo na Rwiyemezamirimo Seburikoko ko bazayishyurwa bitarenze uku kwezi kwa 2,mu gihe bari basezeranyijwe ko bitagombaga kurenza impera z’umwaka ushize.
Aba baturage bakoreye rwiyemezamirimo Seburikoko baracyishyuza amafaranga bavuga ko amaze imyaka ikabakaba 10, bakavuga ko bagiye bizezwa kenshi kuyishyurwa nyuma y’igihe runaka ariko bagaheba, ndetse hari n’isezerano bafite ry’uko bagombaga kuyahabwa bitarenze impera z’umwaka ushize wa 2020
Ni ikibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kivuga ko cyakabaye cyararangiye ariko kigakomwa mu nkokora n’ingaruka za covid 19.
Kuri iyi nshuro ariko iki kigo cyijeje aba baturage ko noneho bitari burenge muri uku kwa kabiri. Nkuko byahamijwe na Patrick Emile Baganizi ni Umuyobozi mukuru wungirije wa RTDA.
Abatarishyurwa ni abaturage 53 barimo abakoze umuhanda uva muri cite ya Bugarama werekeza aho Rwiyemezamirimo Seburikoko yari yatangiye ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusizi ya 3. Hari n’abamuhaga ibikoresho.
Aba bose ngo bagiye bishyurwa ibicebice, bamwe ashiramo,abandi baracyayirukaho na n’ubu.
Barishyuza miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gusa na none ikibazo kirasa n’ikikigoranye kuko hari abo iki kigo kivuga ko bagomba kwiyambaza inkiko kugira ngo bishyurwe cyane cyane abo abereyemo menshi,n’ubwo bamwe muri bo bavuga ko kujya mu nkiko bibagoye cyane bakaba basaba ubuyobozi kuba ari bwo bubibafashamo.
Théogène TWIBANIRE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru