AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bugarama: Bamaze imyaka bishyuza rwiyemezamirimo Seburikoko miliyoni 300

Yanditswe Feb, 04 2021 09:42 AM | 9,248 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kirizeza bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bari batarishyurwa amafaranga yabo  na Rwiyemezamirimo Seburikoko ko bazayishyurwa bitarenze uku kwezi kwa 2,mu gihe bari basezeranyijwe ko bitagombaga kurenza impera z’umwaka ushize.

Aba baturage bakoreye rwiyemezamirimo Seburikoko baracyishyuza amafaranga bavuga ko amaze imyaka ikabakaba 10, bakavuga ko bagiye bizezwa kenshi kuyishyurwa nyuma y’igihe runaka ariko bagaheba, ndetse hari n’isezerano bafite ry’uko bagombaga kuyahabwa bitarenze impera z’umwaka ushize wa 2020

Ni ikibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kivuga ko cyakabaye cyararangiye ariko kigakomwa mu nkokora n’ingaruka za covid 19.

Kuri iyi nshuro ariko iki kigo cyijeje aba baturage ko noneho bitari burenge muri uku kwa kabiri. Nkuko byahamijwe na Patrick Emile Baganizi ni Umuyobozi mukuru wungirije wa RTDA.

Abatarishyurwa ni abaturage 53 barimo abakoze umuhanda uva muri cite ya Bugarama werekeza aho Rwiyemezamirimo Seburikoko yari yatangiye ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusizi ya 3. Hari n’abamuhaga ibikoresho.

Aba bose ngo bagiye bishyurwa ibicebice, bamwe ashiramo,abandi baracyayirukaho na n’ubu.

Barishyuza miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa na none ikibazo kirasa n’ikikigoranye kuko hari abo iki kigo kivuga ko bagomba kwiyambaza inkiko kugira ngo bishyurwe cyane cyane abo abereyemo menshi,n’ubwo bamwe muri bo bavuga ko kujya mu nkiko bibagoye cyane bakaba basaba ubuyobozi kuba ari bwo bubibafashamo.


Théogène TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage