AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bitarenze Nyakanga 2020 imodoka za automatic zizatangira gukoreshwa mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe Jan, 03 2020 09:04 AM | 3,022 Views



Minisiteri y'Ibikorwa remezo ivuga ko bitarenze Nyakanga 2020, hazaba hemejwe itegeko ryemerera abantu gukoresha imodoka zihindurira vitensi zizwi nka automatic mu bizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Kuba hari benshi bazitunze ndetse abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakazifata nk'imodoka nyamara zagera ahakorerwa ibizamini ntizemerwe, ni cyo cyatumye Frank Shumbusho nk'Umunyarwanda na we ku giti cye wari ufite iyi modoka yandikira inzego zinyuranye ngo iki kibazo kiganirweho.

Umuyobozi muri Ministeri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n'ibintu, Alfred Byiringiro avuga ko umushinga w'iri tegeko ugeze kure.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu,  CP John Bosco Kabera avuga ko n'ubwo iri tegeko ryakwemerwa ngo ni hahandi hari ibizamini bizajya bitangwa ku buryo bidafatwa nk'aho ibizamini bizavaho.

Abantu basaga ibihumbi 20 bakoreshwa ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, 30% ngo ni bo akenshi batsindira gutwara imodoka zisaga ibihumbi 7 zinjira mu gihugu buri kwezi.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage