Yanditswe Oct, 03 2022 13:42 PM | 62,768 Views
Abafite inganda nto barifuza ko amabwiriza y’ubuziranenge
basabwa kubahiriza yanareba n’ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu bivuye hanze kugira
ngo ibyo bakora bishobore guhatana ku isoko mu buryo bungana.
Hari abanyenganda hirya no hino mu gihugu biyemeje gukora ibishoboka byose ngo bakurikize ibipimo by’ubuziranenge bw’ibyo bashyira ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo. Gusa ngo bafite ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo batemerewe gukoresha nyamara ibicuruzwa byo hanze bikinjira mu Rwanda bipfunyitse muribyo bikoresho.
Mu nama iherutse guhuza abikorera na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze yabijeje kubishakira igisubizo.
Impuguke mu bukungu Elie Nsabimana agira inama abikorera kongera ingano y’ibikomoka ku buhinzi izi nganda zongerera agaciro kugira ngo byoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB Zephanie Niyonkuru avuga ko hari byinshi igihugu kirimo gukora mu rwego rwo guteza imbere inganda nto.
MINICOM ivuga ko kuba umusaruro mbumbe w’urwego rw’inganda ugeze ku gipimo cya 20% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka bitanga icyizere ko uru rwego ruzagera ku ntego y’uko rugira uruhare rwa 21.4% mu mwaka wa 2024.
Bosco KWIZERA
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru