AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Batewe ishema no gufatanya amasomo ya kaminuza n’aya gisirikare

Yanditswe Nov, 15 2019 20:39 PM | 35,069 Views



Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu ishuri rya Gisirikare Rwanda Military Academy baravuga ko gufatanya amasomo ya kaminuza ndetse n’ay’umwuga wa gisirikare ari ishema kuri bo kuko bibubakamo ubushobozi bwo gukorera igihugu cyabo batizigamye.

Uru rubyiruko rutangaje ibi nyuma yaho icyiciro cya mbere cy’abiga muri iri shuri basoje amasomo yabo.

Ku myaka 22 gusa y’amavuko, Nayituriki Aline asigaje umwaka umwe gusa ngo arangize amasomo amugira umuganga, dore ko ageze mu mwaka wa kane wa kaminuza mu ishami ry’ubuganga, ‘General Medicine’.

Aya masomo y’ubuganga, Nayituriki wagize inyota yo kuba umusirikare akiri muto, ayafatanya n’aya gisirikare nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye agakomereza amasomo mu ishuri rya gisirikare Rwanda Military Academy riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni amahitamo ahuriyeho na bagenzi be barimo Iradukunda Gisèle, na we uri mu mwaka wa nyuma mu ishami rya ‘Engineering and military science’ ndetse na Murigo Daniel wiga mu mwaka wa 3 mu ishami rya ‘Social and military science’.

Bose bahuriza ku kuba gukorera urwababyaye ari inzozi zabo kuva bakiri bato, bakemeza ko guhuza amasomo asanzwe yo mu ishuri n’aya gisirikare ari akarusho ku muntu wifuza kwitangira Igihugu.

Nayituriki yagize ati “Kuba umuganga ukaba n’umusirikare ni ibintu byiza cyane, kubera ko umusirikare igihe cyose arihangana kandi yumva ko abereyeho umuturage akumva ko abereyeho gufasha wa muturage. Rero kuba nzaba umuganga nkaba n’umusirikare nzumva ari ibintu bizamfasha muri carrière yanjye kugira ngo mbashe guhereza wa murwayi cyangwa wa muturage ibimugenewe, ahantu hose banyohereza mpajye ntabyinubiye.”

Murigo Daniel we yagize ati “Icyo wiga aha ngaha usanga kimwe kicyunganira, navuga ko byose bifashanya bikunganirana, ugasanga nawe ubwawe biri kukorohera. Kuko kwicara mvuga nti ndi guharanira kurwanira no kurinda ubusugire bw’Igihugu cyanjye, ni ibintu binteye ishema cyane, yari n’indoto nagize kuva ndi umwana. Tugenda tunigira ku bayobozi bakuru b’Igihugu, ababyeyi , bakuru bacu, Ni isomo dukura muri sosiyete nyarwanda.”

Iradukunda Gisèle avuga ko azaterwa ishema n’iterambere u Rwanda ruzageraho kuko azaba arigiramo uruhare.

Ati “Nkurikije aho u Rwanda ruri kugana mu iterambere, muri tekinoligi ni ahantu heza bigeze, nkomeje kubifatanya n’igisirikare, igisirikare na cyo gifite amashami menshi ajyanye n’ibya engineering, kuba twafatanya tukaba twakubaka inganda zikomeye mu gihugu cyacu bizanshimisha kuko nzaba ndi umwe mu bazaba bari kubikora.”

Ubusanzwe nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza n’aya gisirikare, aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza, Bachelor’s degree ndetse n’ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Rwanda Military Academy buvuga ko abanyeshuri bwakira baba ari abatsinze neza kurusha abandi mu masomo asoza amashuri yisumbuye.

Umuyobozi ushinzwe amasomo n’abarimu Lt. Col. David Mutayomba, avuga ko uretse amasomo ya gisirikare abiga muri iri shuri bahabwa n’abasirikare babishinzwe, porogaramu isanzwe y’amasomo ya kaminuza itangwa n’abarimu ba kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “Hari abasirikare dufite baba batojwe, tukongera tukanabatoza cyane kugira ngo bahugukirwe amasomo bagiye gutanga. Ikindi ku rwego rwa kaminuza, dufatanya na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo tubone abarimu, aho tutihagije, baturuka muri Kaminuza y’u Rwanda bakaza bagatanga amasomo yabo aha ngaha.”

 Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, buvuga ko guhuza amasomo ya kaminuza asanzwe n’aya gisirikare birushaho kubaka ubunyamwunga mu ngabo, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Munyengango Innocent yabishimangiye.

Yagize ati “Cyane cyane tubanza kwiga ibya gisirikare  kuko ari wo mwuga wacu ariko  na none hano mu myaka ine higishwa  ubuganga twifashisha nk’abasirikare ariko tugafasha n’u Rwanda n’Abanyarwanda, aha ni ho tubonera abasirikare bize ibya mechanical engineering, abize imibare,  ubutabire n’ibindi byinshi bituma umusirikare wacu aba yujuje ibyangombwa  byo gukora akazi hano mu Rwanda, k’Abanyarwanda ka gisirikare ariko ashobora no kujya kugakorera  hanze y’iki gihugu kandi yujuje ibyangombwa byose bisabwa.

Icyiciro cya mbere cy’abasaga 30 barangije amasomo yabo muri Rwanda Military Academy ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ni bamwe mu basoje amasomo ya gisirikare biteganyijwe ko babishimirwa kuri uyu wa Gatandatu kimwe na bagenzi babo bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya 2 cya kaminuza na bo bari bamaze umwaka ku masomo basoza ari ba ofisiye bato mu Ngabo z’u Rwanda.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage