AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Basketball: Amakipe ya APR yatanze Pasika ku bakunzi bayo

Yanditswe Mar, 30 2024 08:48 AM | 177,598 Views



APR BBC yatsinze REG BBC amanota 78-75 mu bagabo mu gihe APR WBBC yatsinze REG WBBC 77-75 mu bagore muri Shampiyona ya Basketball yakinwe ku wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe 2024.

Iyi mikino yabereye muri Gymnase ya Lycée de Kigali, ku wa Gatanu Mutagatifu. Amakipe ya APR yitwaye neza ndetse yinjiza abakunzi bayo mu bihe bya Pasika bishimiye intsinzi.

Pasika izaba ku wa 31 Werurwe 2024, ni umunsi abakirisitu bizihizaho umunsi w’izuka rya Yesu.

Mu mikino yakinwe ku wa Gatanu, APR WBBC yabanje kwisobanura na REG WBBC aho yayitsinze amanota 77-75. Warangiye hitabajwe iminota itanu y’inyongera nyuma y’uko 40 isanzwe irangiye amakipe anganya 64-64.

Umukino wa kabiri wari uwa basaza babo. Watangiye REG BBC itsinda agace ka mbere ku manota 24-17.

APR BBC yinjiye mu gace ka kabiri yisubiyeho ndetse ibifashijwemo n’abarimo Nshobozwabyosenumukiza, igatsinda ku manota 27-12.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyahiriwe n’agace ka gatatu kuko REG BBC ibifashijwemo n’abarimo Pitchou Manga na Antino Alvarezes yayitsinze amanota 19 itaratsinda na rimwe. Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yakegukanye ku manota 25-11, isoza uduce dutatu iyoboye ku manota 61-55.

Mu gace ka nyuma, Nshobozwabyosenumukiza na Adonis Filer bafashije APR BBC gusubira mu mukino ndetse igatsinda ku manota 23-14, umukino urangira ibonye intsinzi ya 78-75.

Antino Alvarezes wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi (22), akurikirwa na Kambuyi Manga Pitchou bakinana [20] mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR BBC yinjije 19.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya