Yanditswe May, 02 2021 17:58 PM | 20,105 Views
Abanyarwanda b’ingeri
zitandukanye baravuga ko ibyavugiwe mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango
FPR Inkotanyi ari ikimenyetso cy’uburyo abayobozi b’u Rwanda bashishikajwe
n’iterambere ryabo ndetse by’umwihariko impanuro za Perezida wa Repubulika akaba
ari impamba ifasha buri muturage mu rugendo rw’iterambere.
Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko ubudasa bw’u Rwanda bukwiye kuba ari bwo bwubakirwaho inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Bamwe mu baturage bumvise impanuro z'umukuru w'igihugu bemeza ko ubutumwa bahawe ari impamba izabafasha kongera umuvuduko mu mikorere yabo hagamijwe kugira ejo hazaza habo heza n'ah'igihugu muri rusange.
Hashakimana Diogene wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati ''Ariko nkuko buri Munyarwanda wese abibona kandi n'umukuru w'igihuhu akaba yarabigarutseho ni ikintu kigaraza ko iki cyoreze cyadukozeho mu nzego zitandukanye z'ubuzima ari no mu bukungu cyane cyane ariko bikaba bisaba ko buri Munyarwanda ko abona ko akeneweho imbaraga zidasanzwe ku zo twaridusanzwe dukoresha kugira ngo nibura aho iki cyorezo cyadusubije inyuma tubashe kongera kwiyubaka no kurushaho guteza imbere igihugu cyacu.''
Nshutinziza Jean Paul wo mu Mujyi wa Kigali we ati ''Njye numva ko icyo aba adushishikariza ari ugukora cyane tukiteza imbere n'igihugu cyacu tukagiteza imbere, dufite umutekano ibintu byose mbega biba biri ku murongo…ku buryo n'abantu baturutse hanze bashobora kuza bakabona ko igihuhu cyacu ari twe tucyubatse kitubakiye ku banyamahanga.''
Inama ya Komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi yongeye no gusuzuma ibiteganyijwe muri Manifesto y’uyu muryango 2017-2021. Ku mpuguke mu bumenyi bwa politiki, Dr Ismael Buchan ngo imikorere nk’iyi ni ikimenyetso cy’abantu bazi icyo bashaka kugeraho.
Ati ''Umuryango wose wa politiki ugomba gukorera kuri gahunda kugira ngo ugeze ku Banyarwanda ibyo babemereye, bikagaragara ko gushyira inama hagati muri manda biba bigaraza ko ibyo ari byo byose abantu baba bashaka kwireba ibyiza bakoze bakabishima, ibitaragezweho bakagira ibyo banenga n'ibyo bakomeza, ndumva rero ari ikintu cyiza kuko kiguha urwego rwo kubona aho uhagaze, aho uvuye n’aho ushaka kugana...''
Ku bijyanye n’imibanire n’ibihugu by’abaturanyi,Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yavuze ko yifashe neza kuri Tanzania na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ndetse no ku Burundi ngo bikaba biri mu murongo mwiza ,ariko ageze kuri Uganda avuga ko hakiri ibibazo mu mubano w’ibihugu byombi.
Inama yaguye ya Komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi ni yo ya mbere ibaye kuva icyorezo cya COVID-19 cyakaduka. Iki cyorezo cyagize ingaruka ku nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Abasesengura bashima uburyo Leta yahanganye n’iki iki cyorezo bagashimangira ko hakenewe imikorere n’ubuhanga bizafasha mu kugabanya ubukana bw’ingaruka z’iki cyorezo.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru