AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Icyerekezo 2020: Impinduka zigaragara z'iterambere mu Karere ka Rubavu

Yanditswe Dec, 27 2019 09:16 AM | 3,656 Views



Abatuye Akarere ka Rubavu bavuga ko mu rugendo rw’icyerekezo cy’iterambere 2020 imibereho y’umuturage wo hasi yazamutse ashobora kwivana mu bukene, ubukungu buriyongera bituma nabo agira uruhare mu bibateza imbere.

Bashimangira ko kwegerezwa ibikorwaremezo no gufungura amarembo y’ishoramari bikwiye gukomeza gutezwa imbere kugira ngo aka karere kazagere no mu cyerekezo 2050 nta nkomyi.

Mu rugendo rw’icyo cyerekezo cy’iterambere 2020 kigana ku musozo aho bamwe biyumvishaga ko batazakigeramo, kuri ubu abagihumeka amaso yabo abaha ishusho y’iterambere u Rwanda rwifuzaga kugeraho.

Bamwe mu bahinzi n’aborozi batuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Rubavu bahamya ko ingamba Leta yafashe zagiye zituma ibikorwa byabo bitera imbere ku buryo imibereho yabo yahindutse.

Abatuye n’abakorera muri santere y’ubucuruzi ya Mahoko iri mu Murenge wa Kanama ndetse na bagenzi babo bo mu Murenge wa Nyakiriba bavuga mu myaka 15 ishize ubucuruzi bwarushijeho gutera imbere, bituma ako gace gaturwa cyane, ahari ibihuru n’amashyamba bisimburwa n’inyubako z’amagorofa.

Uretse ubucuruzi bukorerwa imbere mu gihugu, abatuye Akarere ka Rubavu banishimira ko ingamba zafashwe na Leta mu koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya Gisenyi na Goma yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, biri mu byazamuye ubukungu bagezeho muri iki gihe.

Guteza imbere ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ndetse no kongera ishoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo ni bimwe mu byatumye umuvuduko w’iterambere ry’aka karere wihuta.

Uretse kuba Umujyi wa Rubavu uri no mu mijyi 6 yunganira uwa Kigali, aka karere kiyemeje no kuba irembo ry’ishoramari n’ubukerarugendo bwo mu mazi no ku nkengero zaho bitewe n’imiterere yako ikora ku kiyaga cya Kivu. Abikorera bakaba bashishikarizwa gushora imari mu mishinga inyuranye kandi n’abaturage babone imirimo bashobore gutera imbere.

Inkuru mu mashusho


Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage