AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Barishimira uruhare rwa gahunda y’imihigo mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe Jul, 15 2019 12:58 PM | 9,166 Views



Abaturage mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko uko imyaka ishira ari ko imihigo irushaho kuba isoko y'iterambere no kwikemurira ibibazo no kwihutisha iterambere. Ibi barabivuga mu gihe inzego zibishinzwe ziriho gukora isuzuma ry’imihigo y’umwuka wa 2018-2019.

Ku gasusuruko, Mu mudugudu w'icyitegererezo wa Rugendabali mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge. Uyu mudugudu ni umwe mu mihigo minini aka karere kahize, dore ko uyu wagenewe miliyoni 259 mu mwaka w'ingengo y'imari  wa 2018/2019.

Uyu mudugudu watujwemo imiryango 72, harimo 40 iri mu nzu zizwi nka 'four in one', ndetse n'indi 32 iri mu ya 'eight in one', ari na yo muhigo wo muri 2018/2019.

Mu mihigo 60 y'aka karere kandi, harimo uwo kubaka ibitaro by'akarere wagenewe ingengo y'imari isaga miliyari 4 na miliyoni 479, ndetse n'uwo kubaka inyubako y'ibiro by'Umurenge wa Nyarugenge ifite amagorofa 4 ku ngengo y'imari ya miliyoni 350 z'amafaranga y'u Rwanda, izo nyubako zombi zikaba zigomba kugera kuri 70%.

Ibi bikorwa kimwe n’ ibindi ni byo bisa n’ ibiha icyizere  umuyobozi wungirije  w'Akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsabimana Vedaste, avuga ko aka karere kazakora neza mu mihigo kurusha umwaka wabanje.

Yagize ati “Ibyo ni ukubiharira ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare gishinzwe kunyura mu turere twose kugira ngo barebe uko yashyizwe mu bikorwa, ibivuyemo turabyakira ariko ku ruhande rwacu ni uko imihigo yacu twayishyize mu bikorwa nk'uko twayihize ubwo tuzategereza icyo 'evaluation' izagaragaza.”

Akarere ka Bugesera na ko, kagaragaza ko kishimira uburyo kesheje imihigo 77 kari karahize mu mwaka ushize wa 2018/2019, cyakora Umuyobozi w'ako wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Umwali Angelique, akavuga ko ubuhinzi bwakomwe mu nkokora n'imihindagurikire y'ikirere bigatuma umuhigo ku musaruro w'ibigori no gukoresha inyongeramusaruro weswa munsi ya 50%, ngo ariko muri rusange icyizere cyo kuza mu turere twa mbere ni cyose.

Yagize ati “Ingana na 21 ni imihigo y'ubukungu, tugeze rero ku kigereranyo cya 91%. Mu mihigo rero ijyanye n'imibereho myiza y'abaturage isaga 43 naho tugeze kuri 94%, mu mihigo ijyanye n'imiyoborere myiza tugeze kuri 99%. Nkaba ari ho nshingira mvuga ko imihigo Akarere ka Bugesera kasinye uyu munsi tugeze heza kandi twishimira.”

Uretse kuba yarongereye  ikibatsi mu mikorere y'abayobozi n'inzego kandi, imihigo igaragazwa na bamwe mu baturage nk'isoko y'iterambere bagizemo uruhare kandi rigahera iwabo mu ngo.

Umuturage umwe wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Nigeze kubaho ntafite televiziyo abana banjye bakajya bajya kureba tv mu baturanyi kandi urabona mba mu mujyi! Noneho ndavuga nti ariko mu dufaranga duke nkorera nta kuntu nazajya ngerageza nkabika duke nkazagura televiziyo? Icyo gikorwa nakigezeho, nazanye amazi mu rugo rwanjye, kubera ko hari n'igihe ureba ukabona urimo gusigara inyuma, rero imihigo igufasha gutera imbere nawe ugenda uzamuka.”

Mukarutabana Claudine, utuye mu Mujyi wa Kigali ati “Twebwe twahize kwikorera umuhanda turawukora abaturage bazana amabuye za ruhurura turazikora kuburyo ubona nyine aho dutuye ntawuvuga ngo aratwarwa n'amazi y'imvura, arabura aho aca kubera ko umuhanda wanyereye. Nk'ibyo ngibyo twabikoze kubera ko twari twarabihize."

Mihigo Samuel, umuturage mu Mujyi wa Kigali avuga ko abaturage na bo bagira uruhare mu mihigo aho biyemeza gukora ibikorwa, bagashyira hamwe ubushobozi bakabihigura.

Ati “Duteranya amafaranga twikorera akararo kinjira muri karitsiye iwacu, amafaranga y'abaturage bayagura sima, umucanga, bagura amabuye n'imbaho ndetse na fer à béton twiyubakira akararo kinjira mu mudugudu wacu wa kajevuba kandi ni umuhigo twari twihaye.”

Ubufatanye nk'ubwo hagati y'inzego za Leta, abikorera n'abaturage muri rusange, bugaragazwa nk'ubwongera umusaruro w'imihigo isanzwe mu muco w'Abanyarwanda, nk'uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabishimangiye tariki 13 Nzeri 2013 mu muhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2013/2014.

Yagize ati “Nagira ngo nibutse ko iyi mihigo ari uburyo bw'imikorere twebwe Abanyarwanda twahisemo kandi twishyiriyeho bivuye mu muco wacu. Abikorera n'abandi baturage bunganira leta ku bikorwa akenshi biba bitari mu ngengo y'imari, niyo ubufatanye burushaho kuba bwatugirira akamaro. Ibyo bituma umusaruro uva mu mihigo wikuba inshuro nyinshi iyo twafatanyije.”

Kuri Dr. Phanuel Murenzi, umushakashatsi akaba n'umusesenguzi mu by'imiyoborere, avuga ko gahunda y'imihigo yanarushijeho kwimakaza ihame ry'imiyoborere myiza.

Yagize ati “Hari amahame 2 y'ingenzi iyo yabuze mu miyoborere igihugu ntabwo gishobora gutera imbere. ‘Accountability’, iryo ni ihame rya mbere. Irya kabiri ni responsiveness, kuba responsible. Uyu munsi imihigo ikugira accountable, hari ibyo uzabazwa. Uyu munsi imihigo yatumye abayobozi ku nzego zose baba responsable kuko azi ko natagera ku byo yiyemeje hari ingaruka zizabaho. Ariko uyu munsi kuko usabwa imihigo kandi ikaba igomba gushingira ku bibazo by'umuturage, biragusaba  ko ujya kureba wa muturage mukaganira ukamubaza. Urumva rero ko ari ikintu cy'imiyoborere cy'ingenzi imihigo yazanye."


Raporo ya 2017/2018 y'ikigo cy'ibarurishamibare, igaragaza ko muri uwo mwaka uturere twesheje imihigo ku mpuzandengo y'amanota 73.5%, aho imihigo yo mu rwego rw'ubukungu ari yo yeshejwe ku gipimo gito kingana na 60.6%, imibereho myiza 73.9%, naho imiyoborere ikagira 84.5%. By'umwihariko, mu turere 30, 15 twagize amanota ari munsi ya 70%.

Perezida wa Repubulika  Kagame ashimangira ko kwegera abaturage ariryo zingiro ryo kwesa imihigo.

Ati “ Abo nahoze mvuga baduha inkunga, badutunze, uziko bagera mu baturage banyu kurusha uko mubageramo mwebwe!? Mwarababahaye? Mwabaye adopted mu Gihugu cyanyu? Ni yo politiki yanyu, niyo philosophy yanyu, ni ko mubayeho? Ntabwo bishoboka! Igihe kirageze ibintu bigomba guhinduka! Twebwe intego yacu ni ugukora ibishoboka tukava aho turi hatameze neza buri wese azi, ubajije abaturage ukabashyira ku murongo ukababaza icyo bifuza, uko bameze, uko bamerewe nabi... barabikubwira. Wowe kubera iki utabizi, ntubakomokamo?”

Biteganyijwe ko hagati y'amezi ya Kanama na Nzeri, ari bwo hazatangazwa uburyo inzego nkuru z'Igihugu n'iz'ibanze zashyize mu bikorwa imihigo zahize mu mwaka ushize wa 2018/2019 ndetse zinashyire umukono ku y'uyu mwaka wa 2019/2020 imbere y'Umukuru w'Igihugu.

Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage