Yanditswe Sep, 03 2021 18:20 PM | 130,991 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri
w'Intebe Dr Edourd Ngirente yakiriye Dr Taufila Nyamadzabo umwe mu bagize inama
y'Ubutegetsi ya Bank y'isi, washimiye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga
ruhabwa nayo, mu bikorwa n'imishinga igamije iterambere.
Dr Taufila Nyamadzabo ahagarariye ibihugu 22 bya Afurika birimo n'u Rwanda, aba bayobozi bakaba bganiriye ku mishinga yo mu rwego rw'uburezi, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y'abaturage n'indi, iyi banki iteramo inkunga u Rwanda.
Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana nawe wari muri ibyo biganiro, yabwiye RBA ko uyu muyobozi yashimye uko inkunga itangwa na Banki y'isi ikoreshwa muri rusange.
Yagize ati “Dr Nyamadzabo nawe yashimangiye ko yiboneye iterambere ry'ibikorwaremezo bitandukanye, nk'ikimenyetso cy'uko u Rwanda rukoresha neza inkunga.”
Dr Toufila Nyamadzabo we yagize ati “Naje hano mu nama ya banki nyafurika y'iterambere mu 2014, ubu impinduka nabonye zirivugira cyane cyane mu bikorwa remezo by'imihanda, aho nagiye nyura ni impinduka zikomeye kandi zigaragarira buri wese, mu minsi mike maze sinageze hirya ya Kigali ariko uko nabonye imihanda mishya hano yakozwe kandi iri kurwego mpuzamahanga nbyampaye ishusho yaho ntageze hirya no hino mu Rwanda.”
Bank y'isi ni umufatanyabikorwa w'ingenzi w'u Rwanda mu mishinga itandukanye, harimo n'igamije kuzamura imibereho y'abaturage, gusa kuri ubu, ubu bufatanye bwaragutse ndetse hashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga, kubera amasomo yavuye mu ngorane zatewe n'icyorezo cya Covid19.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru