AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Banki y'Isi yashimye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa

Yanditswe Sep, 03 2021 18:20 PM | 130,991 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w'Intebe Dr Edourd Ngirente yakiriye Dr Taufila Nyamadzabo umwe mu bagize inama y'Ubutegetsi ya Bank y'isi, washimiye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa nayo, mu bikorwa n'imishinga igamije iterambere.

Dr Taufila Nyamadzabo ahagarariye ibihugu 22 bya Afurika birimo n'u Rwanda, aba bayobozi bakaba bganiriye ku mishinga yo mu rwego rw'uburezi, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y'abaturage n'indi, iyi banki iteramo inkunga u Rwanda.  

Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana nawe wari muri ibyo biganiro, yabwiye RBA ko uyu muyobozi yashimye uko inkunga itangwa na Banki y'isi ikoreshwa muri rusange.

Yagize ati “Dr Nyamadzabo nawe yashimangiye ko yiboneye iterambere ry'ibikorwaremezo bitandukanye, nk'ikimenyetso cy'uko u Rwanda rukoresha neza inkunga.”

Dr Toufila Nyamadzabo we yagize ati  “Naje  hano mu nama ya banki nyafurika y'iterambere mu 2014, ubu impinduka nabonye zirivugira cyane cyane mu bikorwa remezo by'imihanda, aho nagiye nyura ni impinduka zikomeye kandi zigaragarira buri wese, mu minsi mike maze sinageze hirya ya Kigali ariko uko nabonye imihanda mishya hano yakozwe kandi iri kurwego mpuzamahanga nbyampaye ishusho yaho ntageze hirya no hino mu Rwanda.”

Bank y'isi ni umufatanyabikorwa w'ingenzi w'u Rwanda mu mishinga itandukanye, harimo n'igamije kuzamura imibereho y'abaturage, gusa kuri ubu, ubu bufatanye bwaragutse ndetse hashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga, kubera amasomo yavuye mu ngorane zatewe n'icyorezo cya Covid19.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage