AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bane barimo Abanyarwanda 3, abandi bantu bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe Mar, 15 2020 22:02 PM | 28,966 Views



Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko kuri iki Cyumweru, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Koronavirusi, ibi bikaba byatumye umubare w'abanduye Koronavirusi mu Rwanda ugera kuri batanu (5). 


Itangazo ry'iyi minisiteri ryasohotse mu ijori ryo ku Cyumweru risobanura ko abo bantu bashya bafite iyi ndwara ari Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku itariki ya 6 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y'Amajyepfo.

Hari umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku itariki ya 8 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.

Hari kandi  umugabo w'Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga. 

Iri tangazo rinavuga ko hari kandi umusore w'imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku itariki ya 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza. 

Aba barwayi bane baje basanga undi umwe ukomoka mu Buhinde wagaragaweho iki cyorezo ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe.

Abo barwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe. Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n'inzego z'ubuzima. 

MINISANTE ivuga ko Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n'ubuyobozi bw'urwego rw'ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by'iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefone utishyurwa 114, cyangwa bakabimenyesha umujyanama w'ubuzima.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage