AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu bize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora

Yanditswe Aug, 14 2022 19:12 PM | 80,019 Views



Bamwe mu banyeshuri bize amasomo y’uburezi budaheza (Special needs Education) bavuga ko bageze ku isoko ry’umurimo bagasanga imyanya bakenewemo ari micye kuko aya masomo yize atigishwa mu mashuri asanzwe bityo ibyo bize bakabura aho babikoresha.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ubundi buri kigo kiba gikwiye kugira umwarimu nibura wize uburezi budaheza ariko ikibazo cy’amikoro kigakomeza kuba imbogamizi.

Abize amasomo y’uburezi budaheza (Special needs education) bavuga ko ibyo bize bikenewe ariko kuko bitigishwa no mu mashuri asanzwe ngo bituma abahawe kwiga ayo masomo yonyine batayavangiwe n’andi bagera ku isoko bakibura.

Bavuga ko hari n’ibizamini by’akazi bagiye bakoreshwa mu bihe bitandukanye bakanabitsinda byarangiraga nta numwe uhawe akazi.

Aba banyeshuri bavuga ko batemerewe no gukora ibizami byo kwigisha mu mashuri asanzwe kuko bo bafite umwihariko wo kuba barize uburezi budaheza gusa, mu gihe abize inyuma yabo bo bahawe amahirwe yo kuvangirwa amasomo ku buryo uburiye hamwe yabonera ahandi.

Abize amasomo y’uburezi budaheza atavanzwe nandi masomo, bifuza ko ibyo bize byashyirwa no mashuri asanzwe, ndetse bakanasaba Leta ko yabashyiriraho gahunda yo kubahugura no mu bindi, kugira ngo na bo babashe kwisanga ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki muri Minisiteri y’Uburezi Rose Baguma,  avuga ko ubundi buri kigo kiba gikwiye kugira umwalimu nibura wize uburezi budaheza ariko amikoro akaba make.

Mu butumwa bugufi yagize ati « Ubundi buri kigo cyakagombye kugira umuntu wize uburezi budaheza (Special needs Education) ariko kubera ubushobozi usanga iyo bigeze mu gushaka abakozi bidakunda cyane ugereranyije n’abarimu b’andi masomo. Minisiteri y’Uburezi nayo izagenda yongera umubare w’abahabwa ako kazi mu mashuri bitewe n’uko ingengo y’imari izagenda iboneka.’’

Baguma kandi yanavuze ko abize uburezi budaheza bagenda babona akazi no mu bigo bitari ibya Leta ndetse Minisiteri y’Uburezi ijya ibifashisha mu guhugura abandi barimu bakabihemberwa, ndetse abandi bakajya no kuba basemura ururimi rw’amarenga aho bikenewe.

Yusuf SINDIHEBA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage