Yanditswe Dec, 03 2021 08:48 AM | 64,254 Views
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bitandukanye, baravuga ko
babangamirwa n'uburyo abanyamaguru bakoresha nabi imihanda bityo bikaba
bibateza ibibazo kd ahanini ugasanga ari bo ingaruka zigezeho.
Ubumenyi buke ku mikoreshereze y'imihanda ku banyamaguru, biri mu bintu biteza impanuka za hato na hato nk'uko byagarutsweho na bamwe
mubatwara ibinyabiziga bitandukanye.
Umwe mu bashoferi yagize ati "Ikibazo kijyanye n’abanyamaguru mu aho bambukira kirahangayikishije, barakwinjirana ukenda kubagonga ukabona ko biteje ikibazo."
Ku ruhande rw'abanyamaguru na bo ubwabo bavuga ko harimo bamwe muri bo batarasobanukirwa neza imikoreshereze y’imihanda, bityo ko hakenewe kwigishwa kuri byo.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Rene Irere na we ashimangira ko akenshi biterwa n'ubumenyi buke ku banyamaguru, gusa ko bazakomeza kubigisha kugira ngo ibibazo byaterwaga n'abanyamaguru bigabanuke.
Yagize ati "Ni ikibazo gikomeye, sinzi niba nabihuza n’ubumenyi buke kubera ko n’aho abanyamaguru bashyiriwe ayo matara abayobora akenshi usanga umunyamaguru yambuka atari igihe cye cyo kwambuka. Ndumva twakomeza tukigisha."
Ruth Rwagasore
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru