AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu batwara ibinyabiziga baravuga ko babangamirwa n'uburyo abanyamaguru bakoresha nabi imihanda

Yanditswe Dec, 03 2021 08:48 AM | 64,254 Views



Bamwe mu batwara ibinyabiziga bitandukanye, baravuga ko babangamirwa n'uburyo abanyamaguru bakoresha nabi imihanda bityo bikaba bibateza ibibazo kd ahanini ugasanga ari bo ingaruka zigezeho.

Ubumenyi buke ku mikoreshereze y'imihanda ku banyamaguru, biri mu bintu biteza impanuka za hato na hato nk'uko byagarutsweho na bamwe mubatwara ibinyabiziga bitandukanye.

Umwe mu bashoferi yagize ati "Ikibazo kijyanye n’abanyamaguru mu aho bambukira kirahangayikishije, barakwinjirana ukenda kubagonga ukabona ko biteje ikibazo."

Ku ruhande rw'abanyamaguru na bo ubwabo bavuga ko harimo bamwe muri bo batarasobanukirwa neza imikoreshereze y’imihanda, bityo ko hakenewe kwigishwa kuri byo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Rene Irere na we ashimangira ko akenshi biterwa n'ubumenyi buke ku banyamaguru, gusa ko bazakomeza kubigisha kugira ngo ibibazo byaterwaga n'abanyamaguru bigabanuke.

Yagize ati "Ni ikibazo gikomeye, sinzi niba nabihuza n’ubumenyi buke kubera ko n’aho abanyamaguru bashyiriwe ayo matara abayobora akenshi usanga umunyamaguru yambuka atari igihe cye cyo kwambuka. Ndumva twakomeza tukigisha."

Ruth Rwagasore




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage