Yanditswe Jul, 26 2021 15:14 PM | 32,486 Views
Abaturage hirya no hino mu Mujyi wa Kigali baryaga ari uko
bakoze, barishimira uburyo igikorwa cyo kubagezaho ibiribwa cyagenze muri iki
gihe cya gahunda ya Guma mu rugo muri iyi minsi 10 ishize. Bemeza ko
byabafashije gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya
COVID19 bakaguma mu rugo.
Gusa bavuga ko ibiribwa by’iminsi 10 bari barahawe byatangiye gushira, bagasaba ko bakongera kugobokwa muri iyi minsi itanu yongereweho kuri gahunda ya Guma mu rugo.
Ubuyobozi bw’inzego zibanze ku mirenge buvuga ko bwatangiye kwakira ibindi biribwa ku buryo guhera kuri uyu wa Kabiri, abaturage bongera kugerwaho n’ibindi biribwa.
Gusa hari abanenga bamwe mu bayobozi b’imidugudu n’amasibo basize isura mbi iki gikorwa, bakajya bishyuza abaturage amafaranga yo kubipakiza abandi bakabitanga mu masaha y’ijoro bikagaragaramo akajagari.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko imiryango ibihumbi 275 mu Mujyi wa Kigali ariyo yagezweho n’ibi biribwa muri iki gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu rugo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko igikorwa cyo gutanga ibiribwa muri iyi minsi 10 cyagenze neza.
Yemeza ko iyi minsi itanu guverinoma yongereye ku turere 8 n’Umujyi wa Kigali byari muri Guma mu rugo, abaturage bari barahawe ibiryo bahita bahabwa ibindi kuko ibyo bari barahawe byagimbaga kumara iminsi 10.
Minisitiri Gatabazi yihanangiriza bamwe mu bayobozi basiga isurambi Iki gikorwa cyo gutanga ibiribwa ku baturage, ntibabibagezeho uko byagenwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru