Yanditswe Dec, 23 2019 14:28 PM
1,499 Views
Abanyeshuri bo muri kaminuza n’ababyeyi babo barishimira impinduka mu mitangire y’inguzanyo zo kwiga amasomo ya kaminuza hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe.
Munyemana Jean na Mugiraneza Colette batuye mu kKrere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, bafite abana 9, muri bo babiri bagize amanota yo kujya muri kaminuza. Ntibyashobokeye aba babyeyi kuba babishyurira amafaranga y’ishuri, ibikoresho ndetse ngo babone n’ayo kubatunga bari ku ishuri.
Bavuga ko batemerewe guhabwa inguzanyo na Leta yo kwiga kuko ngo bari mu cyiciro cy’ubudehe kibarizwamo abifashije. Bituma umwana umwe w’umuhungu ari we ujya kwiga umukobwa arasigara. Ngo uyu na we wiga ntibyoroshye ku mubonera amafaranga yo kumurihira.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 17 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyiciro by’ubudehe bitazashingirwaho mu gutanga inguzanyo yo kwiga hagendewe ku byiciro by’ubudehe.
Ni icyemezo cyakiriwe neza n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru bifite abanyeshuri bahabwa iyi nguzanyo yo kwiga.
Hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, imiryango ibarizwa mu byiciro by’abatishoboye Leta yatanganaga inguzanyo y’amafaranga y’ishuri bitewe n’amasomo umunyeshuri yiga ndetse n’amafaranga yo gutunga abanyeshuri bo muri iyi miryango itishoboye.
Inkuru irambuye mu mashusho
Jean Paul TURATSINZE
Ministiri w'Intebe yagaragarije Inteko ibikorwa bya Guverinoma mu burezi
Dec 02, 2020
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya Concordia
Nov 17, 2020
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro kubaka ibyumba by'amashuri .
Jun 20, 2020
Soma inkuru
This Wednesday, Prime Minister concluded his two-day visit to the Southern Province where he visited ...
Jan 23, 2020
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente arasaba Abanyarwanda muri rusange guhinga nibura ibiti bit ...
Jan 22, 2020
Soma inkuru
Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwashyize hanze imodoka zikoresha amashanyarazi, aho zizako ...
Oct 29, 2019
Soma inkuru