Yanditswe Jun, 13 2022 16:31 PM | 86,555 Views
Ba noteri 80 batangiye gutanga serivisi z’ubutaka
Abaturage bakenera serivisi z’ubutaka barishimira ko ba noteri bigenga basigaye babaha izi serivisi, aho byatumye batagisiragira ku mirenge.
Cyakora bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’amafaranya asaga ibihumbi 6 yiyongera ku bihumbi 30 bari basanzwe batanga.
Ahakorera aba ba noteri bigenga uhasanga abaturage baje gushaka serivisi z’ubutaka zirimo ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure,izungura,impano ndetse no gutizanya ingwate.
Ni serivisi zatangwaga n’inzego z’ibanze gusa, abaturage bakagaragaza ko byadindizaga serivisi. Kuri ubu bishimira ko baruhutse izo mvune.
Ku rundi ruhande ariko ikiguzi cya serivisi bishyuraga nko guhererekanya ubutaka bishingiye ku bugure bishyuraga amafaranga ibihumbi 30 gusa. Kuri ubu buri serivisi bari guhabwa bongeraho 6,500 y’ikiguzi cya noteri wigenga. Ni ikiguzi bari gusanga kibatunguye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu ni bwo aba ba noteri bigenga batangiye gukora. Bamwe mur bo bavuga ko aya mafaranga 6,500 bahabwa nk’ikiguzi cya serivisi ari make cyane bakurikije akazi bari gukora muri izi serivisi.
Abari basanzwe batanga izi serivise mu nzego z’ibanze bishimira ko ba noteri bigenga babagabanyirije akazi kenshi bakoraga bonyine.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka Mukamana Esperance avuga ko aya mafaranga y’ikiguzi cya noteri wigenga bayemeranijweho ku buryo kuyongera no kuyagabanya hari indi nzira bigomba kunyuramo.
Kugeza ubu ba noteri bigenga 80 ni bo batangiye gutanga izi serivisizo guhererekanya ubutaka. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka busaba abaturage gukomeza gushishoza kuko uburinganya mu butaka n’abamamyi bikomeje kwiyongera.
Byitezweho ko izi mpinduka mu mitangire ya serivisi mu birebana n’ubutaka zizatuma abishimira izi serivisi zishimwa n’abaturage. Ubushakashatsi bwa RGB bwa 2021 bugaragaza uko abaturage babona serivisi, buvuga ko serivisi z’ubutaka zinengwa ku kigero cya 40.6%.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru