AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

BRD na EIB bashyize umukono ku masezerano y'inguzanyo ya miliyoni 30 z'Amayero

Yanditswe Nov, 23 2021 17:45 PM | 71,599 Views



Kuri uyu wa Kabiri, Banki y'Amajyambere y'u Rwanda na Banki y’u Burayi y'ishoramari, zasinyanye amasezerano y'agaciro ka miliyoni 30 z'Amayero, azatangwa nk'inguzanyo n'impande zombi kubikorera mu Rwanda.

Ni amasezerano ashingIye kuri gahunda y'iyi banki yo kuzahura ishoramari n'ubukungu byazahajwe n'icyorezo cya Covid19 mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ingamba za leta zo kuzahura ubukungu zishingiye ahanini ku kunganira abikorera kugira ngo bifashe kuzamura imyanya mishya y'akazi.

Yaba ubuyobozi bw'iyi banki y'ishoramari ndetse n'uhagarariye umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, bahuriza ku kuba u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu mikorere ivana abaturage mu bibazo byatewe n'icyorezo cya covid19, akaba ariyo mpamvu biborohera kuba ariho bahera gahunda zose zigenewe ishoramari n'iterambere mu karere u Rwanda rugerereyemo.

Umuyobozi mukuru wa BRD izanyuzwamo ayo mafaranga, Kampeta Sayinzoga yavuze ko aya mafaranga yiyongera ku bushobozi iyo banki yakomeje kubaka bwo kwihutisha iterambere binyuze mu mishinga minini ariko bakanunganira banki z'ubucuruzi gushora amafaranga mu bikorera bafite imishinga yazamura iterambere ry'abanyarwanda benshi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage