Yanditswe Feb, 17 2022 17:33 PM | 25,955 Views
Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu igurizaho amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse kiva kuri 4,5% kigera kuri 5%.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibi bigamije kuyifasha guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko gishobora kugera ku 8% mu mpera z'uyu mwaka wa 2022 no kubungabunga ubudahungabana bw’urwego rw’imari.
Mu bice binyuranye by’igihugu hagenda hagaragara izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa by’ibanze ku buryo n’abaturage babigaragaza nk’ikibazo kuko hari na serivisi zigaragaramo iri zamuka ry’ibiciro.
Ku birebana n’iri zamuka ry’ibiciro, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa asobanura ko biri no ku rwego rw’isi, ari yo mpamvu hafashwe ingamba zo kongera igipimo cy’inyungu banki nkuru igurizaho amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse.
Yasobanuye uburyo bizafasha guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro ku masoko no gusigasira ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri iki gihe icyorezo cya Covid 19 kirimo kugenza amaguru make.
Guverineri John Rwangombwa ashimangira ko uku kuzamura uru rwunguko nta ngaruka bizagira ku mabanki n’ibigo bito by’imari iciriritse.
Ibi ni na ko bamwe mu bayobozi b’amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda babibona kuko kugabanuka kw’icyorezo cya COVID19 byatumye inguzanyo batanga ziyongera ndetse abazihawe batangira kwishyura neza ku buryo nta mbogamizi babona muri uku kongera igipimo cy’inyungu bagurizwaho amafaranga..
Cyakora BNR yagaragaje icyuho kikigaragara mu bagurijwe amafaranga n’ibigo by’imari ariko ibikorwa byabo bikaba bitarazahuka.
Igaragaza ko mu kwezi kwa 12 2021 umutungo w’urwego rw’imari wagutse ku kigero cya 19,5% uba miliyari 7,569frw, ugereranyije n’izamuka rya 20,2% ryariho mu kuboza 2020.
Mu rwego rw’amabanki ho habaye izamuka rya 15,4% ry’inguzanyo nshya zemejwe, zigera kuri miliyari 1,230 ugereranije n’imanuka ryazo rya 8,2% mu 2020.
Na ho urwego rw'ubwishingizi rwagize izamuka ry’imisanzu y’ubwishingizi ku kigero cya 21,6%, bivuye ku 10,4% byariho muri 2020.
Mu kuboza 2021, inguzanyo zingana na 88,9% zari zarasubikishijwe kwishyura cyangwa zaravugururiwe amasezerano yo kwishyura, zasubiye kwishyurwa mu buryo busanzwe, ku buryo igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyagumye hasi ya 4,6% muri 2021.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru