Yanditswe May, 25 2021 15:47 PM | 42,072 Views
Banki Nkuru y'Igihugu, BNR ivuga ko yasabye ibigo
by'imari kudasaranganya abakiliya babyo inyungu zabonetse mu mwaka ushize
ibizwi nka dividende, kugirango aya mafaranga azibe icyuho cyatewe n'izamuka
ry'inguzanyo zitishyurwa neza.
BNR ivuga ko kugeze ubu zimaze kugera ku ijanisha rya 6.6% mu mezi ya mbere y'uyu mwaka wa 2021.
N’ubwo hirya no hino ibikorwa by'ubucuruzi byari byarahagaze hirindwa ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19, byinshi muri byo byongeye gusubukurwa.
Abacuruzi basobanura ko ibijyanye n'ibyo bakora bigenda bisubira mu buryo, gusa ngo abaguzi ntibaraba benshi nka mbere ya covid 19, bityo bakagorwa no kwishyura ibyo basabwa yaba imisoro, ubukode ndetse ngo abenshi ntiborohewe mu kubona ubwishyu bw'amabanki batsemo inguzanyo.
Dusabimana Donatha utuye muri Gasabo yagize ati “Muri rusange ubucuruzi buragenda busubira mu buryo. Abantu bari baratse inguzanyo birumvikana byabagizeho ingaruka, kubera igihe bamaze badakora, ingaruka ntizabura.”
Zimwe mu ngaruka zatewe n'icyorezo cya covid 19, ni ihungabana rikomeye ry'ubukungu aho mu 2020, umusaruro mbumbe w’igihugu wagabanutse ku gipimo cya 3.4%, akaba ari nabwo bwa mbere byari bibaye kuva mu 1994.
Mu gihembwe cya mbere cya 2021, igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyari ku ijanisha rya 6.6%, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize zari ku ijanisha rya 4.5%
Mu mwaka wa 2020 ubwubatsi bwari bwihariye 36% by’inguzanyo zitishyurwa neza, naho ubucuruzi bwari ku mpuzandengo ya 31% ugereranije n'ibindi byiciro byaka inguzanyo mu bigo by'imari.
Abasesengura iby'ubukungu bavuga ko hari byinshi bishobora gutuma umuntu atishyura neza ideni rye, ariko ngo na covid 19 yagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w'abatishyura inguzanyo uko bikwiye.
Nsabimana Gerard ushinzwe kurengera abaguzi muri BNR agira ati “Hari ibintu bishobora gutuma umuntu atishyura neza yaba ibituruka kuri banki cyangwa ku mukiriya, urugero nko muri covid-19 ushobora kuba wacuruzaga neza, covid ije irabizambya, impamvu ni nyinshyi ariko umutima mwiza banki izana igihe iguha inguzanyo ukwiye gukomeza n'igihe wa mukiriya ahuye n'ibibazo.”
Ku rundi ruhande ariko biteganijwe ko ubukungu buzakomeza kuzanzamuka. ibipimo byagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2021, umuvuduko ubukungu buzanzamukaho wageze ku mpuzandengo ya 10.2% uvuye kuri 5.5% mu gihembwe cya mbere cya 2020.
Ihuriro ry'amabanki mu Rwanda, rivuga ko muri iki gihe bifuza guherekeza abatse inguzanyo kugirango bamenye ibibazo bahura nabyo bituma batazishyura neza.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa asobanura ko ikibazo cy'inguzanyo zitishyurwa neza gikomeje gutera impungenge, gusa ngo abakiriya bamwe bagiye begera amabanki ngo bumvikane ku buryo bw'imyishyurire yakomwe mu nkokora na covid 19.
Akanama gashinzwe politiki y'ifaranga n'ubusugire bw'urwego rw'imari, gaherutse gutangaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwitezweho gukomeza kuzahuka muri uyu mwaka, kuko buzazamuka ku gipimo cya 5.1%.
Jean Claude Mutuyeyezu
BNR ivuga ko n’ubwo ibiciro bikomeje kuzamuka urwego rw’imari ruhagaze neza
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Muri 2021 inguzanyo za banki zazamutse ku gipimo cya 28,7%
Feb 19, 2022
Soma inkuru
BNR yazamuye inyungu ku nguzanyo iha amabanki ku gipimo cya 5%
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda: Byifashe bite ku isoko ry'ivungisha?
Feb 08, 2022
Soma inkuru
BNR yavuze ko muri Covid19 yahaye amabanki y’ubucuruzi uburenganzira bwo kuvugurura inguzanyo
...
Nov 18, 2021
Soma inkuru
BNR yasabye amabanki kwegera abakiriya bafite inguzanyo zibateye impungenge
Nov 11, 2021
Soma inkuru