AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

BNR yasabye ibigo by'imari kudasaranganya abakiriya babyo inyungu zabonetse umwaka ushize

Yanditswe May, 25 2021 15:47 PM | 42,443 Views



Banki Nkuru y'Igihugu, BNR ivuga ko yasabye ibigo by'imari kudasaranganya abakiliya babyo inyungu zabonetse mu mwaka ushize ibizwi nka dividende, kugirango aya mafaranga azibe icyuho cyatewe n'izamuka ry'inguzanyo zitishyurwa neza.

BNR ivuga ko kugeze ubu zimaze kugera ku ijanisha rya 6.6% mu mezi ya mbere y'uyu mwaka wa 2021.

N’ubwo hirya no hino ibikorwa by'ubucuruzi byari byarahagaze hirindwa ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19, byinshi muri byo byongeye gusubukurwa.

Abacuruzi basobanura ko ibijyanye n'ibyo bakora bigenda bisubira mu buryo, gusa ngo abaguzi ntibaraba benshi nka mbere ya covid 19, bityo bakagorwa no kwishyura ibyo basabwa yaba imisoro, ubukode ndetse ngo abenshi ntiborohewe mu kubona ubwishyu bw'amabanki batsemo inguzanyo.

Dusabimana Donatha utuye muri Gasabo yagize ati “Muri rusange ubucuruzi buragenda busubira mu buryo. Abantu bari baratse inguzanyo birumvikana byabagizeho ingaruka, kubera igihe bamaze badakora, ingaruka ntizabura.”

Zimwe mu ngaruka zatewe n'icyorezo cya covid 19, ni ihungabana rikomeye ry'ubukungu aho mu 2020, umusaruro mbumbe w’igihugu wagabanutse ku gipimo cya 3.4%, akaba ari nabwo bwa mbere byari bibaye kuva mu 1994.

Mu gihembwe cya mbere cya 2021, igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyari ku ijanisha rya 6.6%, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize zari ku ijanisha rya 4.5%

Mu mwaka wa 2020 ubwubatsi  bwari bwihariye 36% by’inguzanyo zitishyurwa neza, naho ubucuruzi bwari ku mpuzandengo ya 31% ugereranije n'ibindi byiciro byaka inguzanyo mu bigo by'imari.

Abasesengura iby'ubukungu bavuga ko hari byinshi bishobora gutuma umuntu atishyura neza ideni rye, ariko ngo na covid 19 yagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w'abatishyura inguzanyo uko bikwiye.

Nsabimana Gerard ushinzwe kurengera abaguzi muri BNR agira ati “Hari ibintu bishobora gutuma umuntu atishyura neza yaba ibituruka kuri banki cyangwa ku mukiriya, urugero nko muri covid-19 ushobora kuba wacuruzaga neza, covid ije irabizambya, impamvu ni nyinshyi ariko umutima mwiza banki izana igihe iguha inguzanyo ukwiye gukomeza n'igihe wa mukiriya ahuye n'ibibazo.”

Ku rundi ruhande ariko biteganijwe ko ubukungu buzakomeza kuzanzamuka. ibipimo byagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2021, umuvuduko ubukungu buzanzamukaho wageze ku mpuzandengo ya 10.2% uvuye kuri 5.5% mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Ihuriro ry'amabanki mu Rwanda, rivuga ko muri iki gihe bifuza guherekeza abatse inguzanyo kugirango bamenye ibibazo bahura nabyo bituma batazishyura neza.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa asobanura ko ikibazo cy'inguzanyo zitishyurwa neza gikomeje gutera impungenge, gusa ngo abakiriya bamwe bagiye begera amabanki ngo bumvikane ku buryo bw'imyishyurire yakomwe mu nkokora na covid 19.

Akanama gashinzwe politiki y'ifaranga n'ubusugire bw'urwego rw'imari, gaherutse gutangaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwitezweho gukomeza kuzahuka muri uyu mwaka, kuko buzazamuka ku gipimo cya 5.1%.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage