Yanditswe Aug, 12 2022 19:08 PM | 120,595 Views
Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko kuzamuka kw’inyungu ku nguzanyo byagaragaye mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2022 ugereranije n'uko byari bimeze mu bihe nk'ibyo mu mwaka ushize, bidafite aho bihuriye na gato na politiki y’ifaranga iyo banki yashyizeho mu bihe byashize.
Iyo banki kandi igaragaza ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo
igihugu gitumiza cyazamutse.
Mu kiganiro na guverineri wa Banki kuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagaragaje ko umutungo w’ibigo by’imari
wazamutse muri rusange aho atanga urugero rw’uwa za banki wazamutseho ku gipimo
cya 18.8% ukagera kuri miliyali 5492 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza muri Kamena
uyu mwaka, uvuye kuri miliyali 4624 z’amafaranga mu gihe nk’icyo umwaka ushize.
Guverineri Rwangombwa anakomoza ku cyatumye inguzanyo zitishyurwa neza zigabanuka muri Kamena uyu mwaka zikagera kuri 4.6% y’inguzanyo zose zivuye kuri 5.1% byariho muri Kamena umwaka ushize.
Guverineri Rwangombwa avuga ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ugereranije n’ibyo rutumizayo cyakomeje kuzamuka kikagera kuri 20.6%, mu gihe ibyo rwohereza byari byazamutse ku gipimo cya 32.2% naho ibyo rutumizayo nabyo bikiyongeraho 24.5%.
Gusa akagaragaza ko ubwizigame bw’amadevize igihugu gifite bwongereye ubudahangarwa ifaranga ry’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha.
Mu bindi Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje mu mibare yayo, ni uko igiciro amabanki agurizanyaho cyazamutse kikagera kuri 5.54% bivuye kuri 5.21% byariho muri Kamena umwaka ushize.
Mu gihe inyungu ku nguzanyo yazamutse ikagera kuri 16.31% bivuye kuri 16% mu mwaka ushize, naho ikiguzi cyo kubitsa cyagabanutseho mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ugereranije n’umwaka ushize.
RUZIGA EMMANUEL MASANTURA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru