Yanditswe Mar, 27 2024 10:51 AM | 120,673 Views
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima
bw’abasaga miliyoni, isenya igihugu ndetse isigira abayirokotse ibikomere byo
ku mubiri n’ibyo ku mutima ku buryo urugendo rwo kongera kwiyubaka rwasabye
imbaraga nyinshi.
Leta y’u Rwanda yihutiye gushyiraho gahunda zigamije kwita ku barokotse Jenoside no kubafasha kongera guhobera ubuzima, aho mu myaka 30 ishize, izo gahunda zimaze gushyirwamo asaga miliyari 417 Frw.
Iyi mibare yagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Uwacu Julienne, mu Kiganiro Igihango cya Televiziyo Rwanda.
Yagihuriyemo na Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre.
Uwacu Julienne yavuze ko mu myaka 30 hari ibyakozwe mu kongera kwiyubaka nk’igihugu no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Yagaragaje ko Jenoside ikirangira, Leta yahumurije abayirokotse inabaha icyizere cyo kubaho no kugira icyizere cy’ubuzima binyuze muri gahunda za Leta.
Ati “Mbere y’uko FARG ijyaho, mu bushobozi bwari buhari hihutiwe kureba uburyo bwo kuramira abantu bari bamaze kurokoka Jenoside. Icya kabiri cyari ukubabonera aho bakinda umusaya. Icya gatatu cyari ugufasha abakiri bato gusubira mu mashuri binyuze muri gahunda y’uburezi.’’
Yavuze ko mu byakozwe harimo no gushyiraho gahunda y’ingoboka n’indi mishinga ibyara inyungu rusange.
Ati “Gahunda y’uburezi ni yo yagiyeho ingengo y’imari nini. Kuva mu 1998 Ikigega FARG gishyizweho kugeza ubu tubara ko hamaze gutangwa miliyari 199, na miliyoni 197, ibihumbi 708, na 967 Frw yarihiye abasore n’inkumi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.’’
Yavuze ko gahunda yindi yatanzweho amafaranga menshi ari ijyanye n’amacumbi. Ati “Ingengo y’imari imaze kugenda ku macumbi ni miliyari 112, miliyoni 927, ibihumbi 324 na 233.’’
Mu gihe hari gahunda zigenda zigana ku musozo, iy’ubuvuzi yo iracyakomeje kuko n’umubare w’abakeneye kuvurwa wiyongera.
Uwacu yagize ati “Hamaze gutangwa inkunga igenda ku buvuzi ingana na miliyari 46, miliyoni 865, ibihumbi 146 na 70 Frw.’’
Mu zindi gahunda, iy’inkunga y'ingoboka imaze gutangwaho miliyari 44 Frw mu gihe iy'imishinga ibyara inyungu yashyizwemo miliyari 14 na miliyoni 600 Frw.
Uwacu Julienne ati “Iyo uteranyije mu myaka 30 ishize, amafaranga ava mu kigega cya Leta afasha muri izi gahunda, bitavanyeho ubundi buryo bufasha burimo abafatanyabikorwa n’abandi, hamaze gukoreshwa miliyari 417, miliyoni 843, ibihumbi 178 na 17 Frw.’’
Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko inkunga yagenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi babiha agaciro kuko Igihugu cyubatse politiki iha uburenganzira buri wese.
Ati “Abarokotse babibonye nk’ikintu kibafasha kwiyubaka no kwiteza imbere. Abarokotse Jenoside na bo bishyize hamwe mu gufasha igihugu no kugaragaza ubudaheranwa. Leta irahari ariko na bo hari icyo bafasha igihugu na Politiki nziza yari igiyeho.’’
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre ukuriye Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe kurwanya Jenoside, yavuze ko abacitse ku icumu bahawe ijambo ryiza ryo guhumurizwa.
Ati “Ubuyobozi bwari bumaze kubarokora bwababwiye ko ‘mwabonye urupfu, ariko imbere hari ubuzima. N’ubwo bufasha bwagiye bwiyongera hakurikijwe amikoro y’igihugu.’’
Abarokotse Jenoside bashimwa ko bataheranwa n’agahinda ndetse bashoboye kwiyubaka ku buryo batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu binyuze mu nzego za Leta ndetse no mu bikorera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru