Yanditswe Mar, 22 2024 10:21 AM | 134,914 Views
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Umunyarwanda Eric Nshimiye wari umaze imyaka isaga 30 yihishahisha muri icyo gihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 21 Werurwe 2024, ni bwo Amerika yatangaje ko yafashe uyu mugabo w’imyaka 52, ubusanzwe witwa Eric Tabaro Nshimiye.
Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside, Nshimiye yari umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare, aho yigaga ubuvuzi.
Ubushinjacyaha muri icyo gihugu bwatangaje ko inyandiko zigaragaza ko Nshimiye yagize uruhare mu kwica Abatutsi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Kugeza magingo aya, Eric Nshimiye yabarizwaga muri Leta ya Boston. Yavuye mu Rwanda mu 1994, anyura muri Kenya, aho yabeshye inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika zimuha ibyangombwa ajya muri icyo gihugu aho yabonye ubwenegihugu mu 2003.
Uretse uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nshimiye kandi akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya inzego z’ubuyobozi aho muri Amerika ndetse no gutanga ubuhamya buhimbano mu rubanza rwaregwagamo Jean Leonard Teganya, wahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Manzi Prince
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru