AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Amerika yataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Mar, 22 2024 10:21 AM | 134,914 Views



Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Umunyarwanda Eric Nshimiye wari umaze imyaka isaga 30 yihishahisha muri icyo gihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 21 Werurwe 2024, ni bwo Amerika yatangaje ko yafashe uyu mugabo w’imyaka 52, ubusanzwe witwa Eric Tabaro Nshimiye.

Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside, Nshimiye yari umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare, aho yigaga ubuvuzi.

Ubushinjacyaha muri icyo gihugu bwatangaje ko inyandiko zigaragaza ko Nshimiye yagize uruhare mu kwica Abatutsi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kugeza magingo aya, Eric Nshimiye yabarizwaga muri Leta ya Boston. Yavuye mu Rwanda mu 1994, anyura muri Kenya, aho yabeshye inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika zimuha ibyangombwa ajya muri icyo gihugu aho yabonye ubwenegihugu mu 2003.

Uretse uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nshimiye kandi akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya inzego z’ubuyobozi aho muri Amerika ndetse no gutanga ubuhamya buhimbano mu rubanza rwaregwagamo Jean Leonard Teganya, wahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Manzi Prince



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage