Yanditswe Mar, 18 2024 08:22 AM | 62,946 Views
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler Torsten, yatangaje abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti izahuriramo na Madagascar na Botswana tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe 2024.
Abakinnyi 38 ni bo bari bahamagawe ariko nyuma y’icyumweru bamaze mu mwiherero aho bakoreraga imyitozo i Nyamirambo no mu Bugesera, hatoranyijwemo abagomba kujyana n’ikipe.
Muri abo bakinnyi harimo abasanzwe bakina mu makipe y’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze y'u Rwanda.
Abakinnyi bagiriwe icyizere n’Umutoza Frank Spittler Torsten Barimo Rubanguka Steve, Tuyisenge Arsène, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Hakizimana Muhadjiri, Gitego Arthur na Biramahire Abeddy.
Hari kandi Ntwari Fiacre, Muhawenayo Gad, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac, Nshimiyimana Yunusu na Niyonzima Olivier 'Seif'.
Muri aba bakinnyi harimo abakina mu mahanga batahagurukanye n’abandi i Kigali, aho biteganyijwe ko bazahurira n'abandi i Antananarivo, ahazabera iyo mikino yose uko ari ibiri.
U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Mu Itsinda C, u Rwanda rurimo, ni rwo ruyoboye n'amanota ane, rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru