Yanditswe Jun, 08 2023 11:26 AM | 50,181 Views
Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura Ikipe y'Igihugu ya Mozambique izwi nka OS Mambas mu mikino yo guhatanira kuzajya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko abakinnyi n’abatoza bose bameze neza nta kibazo.
mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye uyu mwiherero wo kwitegura umukino w'umunsi wa gatanu mui gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire muri Mutarama umwaka wa 2024.
Imyitozo iratangira kuri iki Gicamunsi kuri Kigali Pele Stadium izageze tariki 14 Kamena ari nabwo bazafata urugendo rwekeza mu Karere ka Huye ahazabera uyu mukino tariki 18 Kamena 2023.
U Rwanda ruri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique bitegura gukina.
Muri iri tsinda Senegal yamaze gukatisha itike yayo aho iri ku mwanya wa mbere n'amanota 12 kuri 12. Benin na Mozambique banganya amanota ane u Rwanda rwo ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri.
U Rwanda ruheruka guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo kubera uburangare bw'ababishinzwe kbyaje no kuvamo kwegura k'uwari Team Manager Rutayisire Jackson.
Uyu ni Jimmy Mulisa Umutoza wungirije. Photo: FERWAFA.
Myugariro manzi Thierry usanzwe akinira AS Kigali.
Myugariro wa Kiyovu Serumogo Ally na Pierre Umunyezamu wa APR FC. Photo: FERWAFA.
Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent nawe yahamagawe mu Mavubi.
Nshuti Savio Dominique nawe ari mu bahamagwe mu Mavubi.
Ishimwe Christian myugariro wa APR FC nawe yarahamagawe mu Mavubi.
Jihadi Bizimana kuri ubu udafite ikipe akinira nawe yahamagawe mu Mavubi.
Muhadjili Bizimana ukina hagati muri Police FC nawe yitabiriye umwiherero w'Amavubi.
Ombolenga Fitina myugariro wa APR FC nawe yitabiriye umwiherero.
Mugisha Gilbert ukinira APR FC nawe yitabiriye umwiherero.Ivan Shema
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru