AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Amavubi yatangiye umwiherero - Amafoto

Yanditswe Jun, 08 2023 11:26 AM | 50,181 Views



Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura Ikipe y'Igihugu ya Mozambique izwi nka OS Mambas  mu mikino yo guhatanira kuzajya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko abakinnyi n’abatoza bose bameze neza nta kibazo.

mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye uyu mwiherero wo kwitegura umukino w'umunsi wa gatanu mui gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire muri Mutarama umwaka wa 2024.

Imyitozo iratangira kuri iki Gicamunsi kuri Kigali Pele Stadium izageze tariki 14 Kamena ari nabwo bazafata urugendo rwekeza mu Karere ka Huye ahazabera uyu mukino tariki  18 Kamena 2023.

U Rwanda ruri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique bitegura gukina.

Muri iri tsinda Senegal yamaze gukatisha itike yayo aho iri ku mwanya wa mbere n'amanota 12 kuri 12. Benin na Mozambique banganya amanota ane u Rwanda rwo ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri.

U Rwanda ruheruka guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo kubera uburangare bw'ababishinzwe kbyaje no kuvamo kwegura k'uwari Team Manager Rutayisire Jackson. 

Uyu ni Jimmy Mulisa Umutoza wungirije. Photo: FERWAFA.

Myugariro manzi Thierry usanzwe akinira AS Kigali. 

Myugariro wa Kiyovu Serumogo Ally na Pierre Umunyezamu wa APR FC. Photo: FERWAFA.

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent nawe yahamagawe mu Mavubi.

Nshuti Savio Dominique nawe ari mu bahamagwe mu Mavubi.

Ishimwe Christian myugariro wa APR FC nawe yarahamagawe mu Mavubi.

Jihadi Bizimana kuri ubu udafite ikipe akinira nawe yahamagawe mu Mavubi.

Muhadjili Bizimana ukina hagati muri Police FC nawe yitabiriye umwiherero w'Amavubi.

Ombolenga Fitina myugariro wa APR FC nawe yitabiriye umwiherero.

Mugisha Gilbert ukinira APR FC nawe yitabiriye umwiherero.


Ivan Shema



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage