AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amashuri yongeye gufungura nyuma y’amezi 8 afunze kubera COVID19

Yanditswe Nov, 03 2020 01:06 AM | 113,526 Views



Kuri uyu wa mbere abanyeshuri bo mu mashuri abanza umwaka wa Gatanu n’uwa gatandatu n’ayisumbuye mu mwaka wa Gatatu, Uwa gatanu n’uwagatandatu batangiye amasomo.

Ku mashuli hirya no hino mu gihugu abana bitabiriye gutangira amasomo ku bwinshi. Imirongo yari miremire y’abana bategereje kwinjira mu bigo by'amashuri  kubera ko babanzaga kubapima  umuriro no gukaraba intoki.

Ibi byatumye bimwe mu bigo by’amashuri amasomo atinda gutangira.

Mu byumba by’amashuli buri munyeshuri aba yambaye agapfukamunwa, akicara ku ntebe ye wenyine, ndetse ntibemerewe kujya mu myidagaduro n’imikino. Umunyeshuri ushaka kujya mu bwiherero agomba kugira umwarimu umuherekeza.

mu ishuri kandi abanyeshuri ntibagomba kurenga 23 n’urutonde rwabo rukamanikwa ku rugi. Inyubako bafatiramo amafunguro zigaragaza aho bemerewe kwicara n’ahabujijwe mu rwego rwo guhana intera ihagije.

Hari hashize  amezi hafi 8 abanyeshuri bari mu ngo kuva Taliki ya 14 Werurwe mu Rwanda umurwayi wa mbere  yasanganwa koronavirusi. 

Nyuma y’icyumweru ku italiki ya 21  Werurwe amashuri yahise afungwa ndetse abanyeshuri basubira mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Bamwe Mu babyeyi barimo n’abari baherekeje abana babo bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’amasomo ariko bakagaragaza impungenge z’uko ibigo bimwe byigenga byongereye amafranga y’ishuli.

Abarimu n’abayobozi b’ibigo bavuga ko hari ibikwiye guhinduka nk’amasaha abana bazira ku ishuli, ndetse n’abatitabiriye amasomo bakabishishikarizwa. Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri nta kigo cyemerewe kuyongera cyangwa kuyagabanya.

Amashuli yasubukuye mu byiciro byabimburiwe na za kaminuza n’amashuli makuru. 

Nyuma y’abatangiye kuri uyu wa 1, abasigaye uretse abo mu mashuli y’incuke, bazasubukura amasomo guhera taliki 23 z’uku kwezi hashingiwe ku buryo icyorezo kizaba gihagaze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage