AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Amashuri yongeye gufungura nyuma y’amezi 8 afunze kubera COVID19

Yanditswe Nov, 03 2020 01:06 AM | 110,430 Views



Kuri uyu wa mbere abanyeshuri bo mu mashuri abanza umwaka wa Gatanu n’uwa gatandatu n’ayisumbuye mu mwaka wa Gatatu, Uwa gatanu n’uwagatandatu batangiye amasomo.

Ku mashuli hirya no hino mu gihugu abana bitabiriye gutangira amasomo ku bwinshi. Imirongo yari miremire y’abana bategereje kwinjira mu bigo by'amashuri  kubera ko babanzaga kubapima  umuriro no gukaraba intoki.

Ibi byatumye bimwe mu bigo by’amashuri amasomo atinda gutangira.

Mu byumba by’amashuli buri munyeshuri aba yambaye agapfukamunwa, akicara ku ntebe ye wenyine, ndetse ntibemerewe kujya mu myidagaduro n’imikino. Umunyeshuri ushaka kujya mu bwiherero agomba kugira umwarimu umuherekeza.

mu ishuri kandi abanyeshuri ntibagomba kurenga 23 n’urutonde rwabo rukamanikwa ku rugi. Inyubako bafatiramo amafunguro zigaragaza aho bemerewe kwicara n’ahabujijwe mu rwego rwo guhana intera ihagije.

Hari hashize  amezi hafi 8 abanyeshuri bari mu ngo kuva Taliki ya 14 Werurwe mu Rwanda umurwayi wa mbere  yasanganwa koronavirusi. 

Nyuma y’icyumweru ku italiki ya 21  Werurwe amashuri yahise afungwa ndetse abanyeshuri basubira mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Bamwe Mu babyeyi barimo n’abari baherekeje abana babo bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’amasomo ariko bakagaragaza impungenge z’uko ibigo bimwe byigenga byongereye amafranga y’ishuli.

Abarimu n’abayobozi b’ibigo bavuga ko hari ibikwiye guhinduka nk’amasaha abana bazira ku ishuli, ndetse n’abatitabiriye amasomo bakabishishikarizwa. Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri nta kigo cyemerewe kuyongera cyangwa kuyagabanya.

Amashuli yasubukuye mu byiciro byabimburiwe na za kaminuza n’amashuli makuru. 

Nyuma y’abatangiye kuri uyu wa 1, abasigaye uretse abo mu mashuli y’incuke, bazasubukura amasomo guhera taliki 23 z’uku kwezi hashingiwe ku buryo icyorezo kizaba gihagaze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu