Yanditswe Apr, 13 2021 08:52 AM | 16,585 Views
Umuhuzabikorwa
w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Fodé Ndiaye, asanga abantu bakwiye
guhuriza hamwe imbaraga, bagaharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera
kuba n'ahandi biba ku isi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 12 Mata, ubwo hibukwagwa abakoreraga amashami ya LONI mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ukaba wabimburiwe no gushyira indabo ahari amazina y’abantu 68 bakoreraga amashami y'umuryango w'abibumbye mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Devotha Murebwayire, ufite uwo bashakanye wakoreraga rimwe mu mashami y'uyu muryango akaza kwicwa muri Jenoside, yavuze ko nyuma y’ibyo banyuzemo bafite icyizere cyo kubaho.
Yagize ati ‘‘Umucyo warabonetse twizera tudashidikanya ko abacu bagiye ikivi basize batushije tuzacyusa, turashimira ubuyobozi bwa Loni ko butuzirikana, turabashimira ariko turabasaba ko mwajya mugira akanya atari aka ko kwibuka gusa, mukamenya amakuru y’abana barokotse, ababyeyi basigaye,mukamenya imibereho barimo.’’
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimye uburyo abanyarwanda bakomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati ‘‘Ni ingenzi kuvuga ko nyuma y’ibihe bikomeye abanyarwanda banyuzemo, abanyarwanda bateye intambwe ikomeye mu guharanira ahazaza heza kuri bose, turazirikana ababuze ababyeyi, abavandimwe n’abandi bo mu miryango yabo, tubabwira ko twifatanije nabo mu kuzirikana abo batuvuyemo bishwe, ariko tukazirikana uburyo abasigaye bakomeje guharanira kubaho, Abanyarwanda bakomeje kunga ubumwe, iki gikorwa cyo kwibuka kigomba kudufasha guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, mwarakoze banyarwanda guharanira kunga ubumwe no kwiyunga.’’
Mu kiganiro kibanze ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe abatutsi, Dr Bideri Diogene, umushakashatsi akaba n’umukozi muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yagaragaje uburyo nyuma y’uko mu mwaka wa 1945 umuryango w’abibumbye wari wavuze ko nta Jenoside izongera kuba, ariko nyuma y'imyaka 49 mu Rwanda haba Jenoside yakorewe abatutsi, ikorwa umuryango mpuzamahanga urebera.
Yavuze ko umuryango w’abibumbye ufite inshingano zo gukumira Jenoside n’ubundi bwicanyi hirya no hino ku isi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru