Yanditswe Jul, 10 2021 17:34 PM | 137,185 Views
Komisiyo
y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yashimye igikorwa cya Leta y’ u Rwanda cyo
kohereza ingabo na polisi mu gihugu cya Mozambike.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu ikindi cyiciro cy’abasirikare n’abapolisi bafashe rutemikirere berekeza muri Mozambike.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ikindi cyiciro cy’abapolisi n’abasirikare bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado, iherereye mu majyaruguru ya Mozambike, mu bikorwa byo gucunga umutekano no guhashya imitwe y’iterabwonba yayogoje ako gace.
Ibikorwa byo kujya muri iki gihugu byatangiye kuri uyu wa Gatanu, ariko birakomeje, Umuvugizi w’ ingabo z’ u Rwanda Col. Ronald Rwivanga avuga ko mu kazi kajyanye ingabo z’ u Rwanda muri iki gihugu harimo no kurasa ku barwanyi batera umutekano muke muri iriya ntara nibiba ngombwa.
Yagize ati “Ibi bikorwa byacu bishingiye ku mubano wacu na Leta ya Mozambike, ikindi ni uko mu bikorwa byacu twemererwa n’itegeko harimo kubungabunga umutekano ahantu hose hari ikibazo, akazi turi bukore ni aka gisirikare nyine dusanzwe dukora harimo no kurwana bibaye ngombwa ariko tuzanibanda mu gufatanya n’inzego z’igisikare cya Mozambike mu kubaka inzego z’igisikare cyabo.”
Kuba Intara ya Cabo Delgado imaze imyaka mu mvururu, kandi ibikorwa by’iterabwoba bitayisibamo, ni ho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ahera avuga ko kimwe mu by'ingenzi bijyanye abapolisi muri iki gihugu cya Mozambike harimo no kurinda abaturage no kubahumuriza.
Ati “Polisi rero ikiyijyanye ni ukurwanya iterabwoba kuko tubifite mu shingano tukabikora dufatanyije n’igipolisi cya Mozambike. Icya kabiri ni ukurinda abaturage no kubaha icyizere ko ntacyabahungabanya. Ikindi ni ukugarura ituze. Ikitujyanye rero ni uko abo bakora iterabwoba nibatsinsurwa polisi ifite ishingano zo kwereka abaturage ko batekanye rero ibyo polisi ibigiramo uruhare rukomeye cyane.”
Muri rusange, iki gikorwa gishimwa n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.
Abinyujije kuri twitter, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afrika, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko ashyigikiye iki gikorwa, agira ati “ Nishimiye igikorwa cy’ u Rwanda cyo kohereza abasirikare n’abapolisi 1000 mu ntara ya Cabo Delgado babisabwe na guverinoma ya Mozambike, ni igikorwa gifatika cy’ ubufatanye bwa afurika mu gushyigikira igihugu kinyamuryango mu kurwanya iterabwoba no guhashya ibikorwa by’umutekano muke.”
Leta y’ u Rwanda ivuga ko kohereza aba abashinzwe umutekano muri Mozambike byasabwe na Leta ya Mozambike mu mugambi wo kurandura inyeshyamba zimaze imyaka zitera umutekano mu majyaruguru y’iki gihugu mu Ntara ya Cabo Delgado, muri rusange aba bashinzwe umutekano bagiye muri ibi bikorwa bakaba bayobowe na General Major Innocent Kabandana.
Fiston Felix HABINEZA
Perezida Nyusi yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique
Jan 22, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Mozambique
Oct 07, 2021
Soma inkuru
Mozambique irateganya gufungura ambasade yayo i Kigali
Oct 07, 2021
Soma inkuru
Ni iyihe mvano y'ibibazo by'umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado?
Jul 10, 2021
Soma inkuru