AGEZWEHO

  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...

Airtel Rwanda yazanye bwa mbere ikoranabuhanga rya e-sim ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe Jun, 16 2023 18:42 PM | 77,162 Views



Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda, yamuritse Sim Card y’ikoranabuhanga izwi nka "eSIM" ifasha nyirayo kugira nimero zirenze imwe ndetse ikaba ishobora no kumufasha gukoresha imirongo yo mu bindi bihugu mu gihe yatembereye cyangwa yagiye muri business bidasabye kugura indi SIMUKADI yaho.

Ubu buryo bwa eSIM bwamuritswe ku mugaragaro ku wa 15 Kamena 2023, Airtel Rwanda iba sosiyete ya mbere y’itumanaho itangije iyi serivisi mu Rwanda.

Ni SIM ishyirwaho amakuru asanzwe nkayari ku yashyirwaga muri telefoni ariko yo bigatandukanywa nuko idafatika ngo bisabe kuyishyira ahagenewe gushyira SIMUKADI ndetse ishobora gukusanyirizwaho nomero nyinshi, ikaba yanakoresha  imiyoboro y’Itumanaho ryo mu bihugu bitandukanye bidasabye kugura indi.

e-Sim ikorana na telefoni za Android n’iza IOS. Iyo ushaka kureba ko telefoni utunze ishobora kuyikoresha ukanda *#06# wasanga bikorana ukagana ishami rya Airtel Rwanda rikwegereye ugafashwa kubona iyo serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko ari iby’agaciro kuba babaye abambere mu kuzana ubu buryo bw’ikoranabuhanga ku isoko ry’u Rwanda kuko mu myaka mike iri imbere nta telefoni zikoresha Simukadi zisanzwe (physical Sim Cards) zizaba zigisohoka, asaba Abanyarwanda gutangira kwimenyereza no gukoresha eSIM,kuko byoroshye kuyikoresha ndetse bikanakuraho impungenge zikunze kubaho mu gihe habayeho kwibwa telefoni. Ubu buryo ndetse  bukaba buje no gukuraho imigogoro yo kugendana telefoni zirenze imwe kuko eSIM ifite ubushobozi bwo kubarurwaho nomero 60 ndetse hakiyongeraho nizo mu bindi bihugu.

Yagize ati Kubona eSIM ni bumwe mu buryo bworoshye kubonwa na buri wese kuko "Uzajya ujya ku ishami rya Airtel mu Rwanda hose, bagusabe gusa gufotora (scan) kodi (QR Codes) hanyuma nimero wari ufite kuri Sim Card isanzwe zibe zajya kuri ya yindi y’ikoranabuhanga ibyo kandi bikaba mu buryo bwizewe kandi butekanye kuko usaba iyi serivisi agomba kuba yitwaje indangamuntu cyangwa Pasiporo ye y’umwimerere kugirango harebwe niba izo nomero ari ize cyangwa se abashe kwibaruzaho izindi ahibereye.

Yagize ati kandi: ubsanzwe Iyo umuntu aguze Sim Card hari agace ka pulasitiki ajugunya, Airtel Rwanda isanzwe ifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu, iyo buri wese aguze nka Sim Card ebyiri, mu bice bitandukanye by’igihugu hatabwamo utwo duce tugera kuri miliyoni 10.

Hamez avuga ko ubu buryo buzafasha kubungabunga ibidukikije kuko nibumara kwitabirwa na bose izo pulasitiki zizakurwaho burundu cyane ko iryo koranabuhanga ridakenera Simukadi zifatika kuburyo bisabwa ko zikatwa ngo zishyirwe muri telefoni.

Yagaragaje ko impamvu bafashe iyambere mu gutangiza ubu buryo mu Rwanda ari uko u Rwanda rumaze kugaragaza umuhate rufite mu kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta mu iterambere by’umwihariko Kigali ni umwe mu mijyi igezweho. Ni yo mpamvu twatekereje gutera intambwe ya mbere ngo dushyireho eSIM mu kurushaho kujyana n’ikitegererezo rwihaye ndetse no guteza imbere Ikoranabuhanga.”

Mu gihe umuntu ataye cyangwa akibwa telefoni ye, nk’ibisanzwe azajya agana ku Ishami rya Airtel Rwanda rimwegereye bityo kuko bazaba bafite nimero ye muri sisiteme bahite bongera bamuhe kodi afotora mu gihe cy’amasegonda e-Sim ye isubire ku murongo.

Ni mugihe kandi uwayitaye ntashobore kubona indi telefoni igezweho, azagana ku ishami ry’iyi sosiyete agahabwa imyirondoro ye igasubizwa kuri SIMUKADI isanzwe yazabona indi telefoni igezweho akongera agasubizwa eSIM.

Ukoresha eSIM mu gihe yagiriye ingendo mu bindi bihugu ntibisaba ko ahindura umurongo nk’uko bigenda ku bakoresha Simukadi zisanzwe kuko we asabwa gusa guhabwa kodi (QRcode) na kompanyi y’itumanaho muri icyo gihugu akayifotora (scan) hanyuma agahita akoresha umurongo w’aho ageze.

Airtel Rwanda itangije uburyo bwa eSIM nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu korohereza abashoramari kuzana udushya dushingiye ku ikoranabuhanga bitewe n’intego rwihaye yo kujyana naho isi igeze mu iterambere.

Mu gusoza Uyu Muyobozi kandi yavuze ko mu gutanga iyi serivisi hakurikizwa amabwiriza yashyizweho n’Ikigo ngenzuramikorere RURA mu kubungabunga no kurinda amakuru y’umukiriya abikwa ku muyoboro ngendanwa wa AIRTEL.

Serivisi za eSIM zitangirwa ubuntu ndetse kuri ubu Airtel Rwanda ikaba ifite poromosiyo aho uguze ikarita yo guhamagara akoresheje Airtel Money ahabwa inyungu ya ingana 100% ikoreshwa mu minsi irindwi, ni ukuvuga ko iyo uguze ikarita ya 2000 Rwf uhabwa ibindi 2000 Rwf byo gukoresha mu minsi irindwi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage