AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Afurika ikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'intego za SDGs- Perezida Kagame

Yanditswe Aug, 07 2019 20:45 PM | 7,105 Views



Hasigaye imyaka 10 yo gushyira mu bikorwa intego isi yihaye z’iterambere rirambye, SDGs. Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye umuhango wo gutaha ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika y’amajyepfo, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gukora ibishoboka byose bikihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego.

Perezida Kagame  kuri uyu wa Gatatu yitabiriye ibirori byo gutaha ikigo cy’intego z’iterambere rirambye ishami rya Afurika y’Amajyepfo i Lusaka muri Zambia. Ni umuhango wabereye kuri Mulungushi International Conference Center.

Nyuma yo gushyikirizwa ikimenyetso cy’urufunguzo rw’iki kigo, Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu, na bo barushyikirije Dr Belay Begashaw, Umuyobozi wa SDGs Center for Afurika, nk’ikimenyetso cyo kumushyikiriza ishami rya Afurika  y’Amajepfo.

Mu ijambo rye, Perezida  Kagame yashimiye Leta ya Zambia kubera kwihutisha imirimo yasabwaga ngo icyo kigo gitangire, ariko agaragaza ko kugira ngo umusaruro kitezweho ugerweho, bisaba ubufatanye n’inzego za politiki zo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Amajyepfo.

Yagize ati “Iki kigo gifite ibyangombwa byose bizagifasha kugera ku ntego zacyo. Intego z’iterambere rirambye kimwe n’iz’icyerekezo 2063 Afurika yihaye, zirumvikana. Zishushanya icyerekezo kigamije kugeza abaturage bacu kuri ejo hazaza heza bakwiye. Kubigeraho rero, birasaba gushyiraho politiki nziza ndetse n’uburyo bw’ibarurishamibare butuma hamenyekana aho duhagaze n’intambwe dutera tugana ku ntego twihaye.”

           Perezida Paul Kagame ageza ijambo abitabiriye umuhango wo gufungura ishami rya SDGs

Visi Perezida wa Namibia Nangolo Mbumba na we wari witabiriye uwo muhango, yagaragaje ko intego z'iterambere rirambye ari amizero ku hazaza heza ha Afurika.

Ashimira Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Iinama y’Ubutegetsi y’iki kigo ku rwego rwa Afurika, ku bw'umuhate we mu kwagura amarembo yacyo.

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa Zambia Edgar Lungu, washimangiye ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bumve ko ari bo ubwabo bafite ibisubizo by'ibibazo byabo.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo Afurika ikoreshe ibisubizo yihitiyemo kandi  biyibereye mu gukemura ibibazo byayo. Ni no muri urwo rwego kandi i Kigali hatangijwe ikigo cy’intego z’iterambere rirambye, ari na yo mpamvu dushimira umuvandimwe wanjye Perezida Kagame kubera umuhate we muri icyo gikorwa. Ushingiye ku kuba ibihugu byinshi bya Afurika bitarageze ku ntego z’ikinyagihumbi kubera umwete muke, iki kigo cya Afurika kizadufasha kwihuta kugira ngo noneho tubashe kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

                                             Perezida wa Zambia Edgar Lungu

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye uyu muhango ko igihugu cya Liberia na cyo cyamaze kwemera kwakira ishami ry'iki kigo muri Afurika y'Iburengerazuba, ashimangira ko ari intambwe nziza mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye kuri uyu mugabane.

Aha Umukuru w’Igihugu yongeye kugaragaza kandi impungenge z’uko ibipimo byo mu myaka 3 iheruka byagaragaje ko muri rusange Afurika iri inyuma mu ishyirwa mu bikorwa ry'izo ntego, asaba ibihugu bya Afurika kongera umurego.

Yagize ati “Ni ahacu nka Leta, abikorera na sosiyete sivile, kwishakamo ubushobozi bukenewe. Igihe gikomeje kwihuta. Ni imyaka 10 gusa iri imbere ngo tugere muri 2030, kandi kugeza ubu umugabane wacu ntabwo uri ku muvuduko wifuzwa. Intego z’iterambere rirambye ni ingirakamaro kuri Afurika kandi kuzigeraho nitwe ubwacu tugomba kubyikorera, kuko ni intego zigamije iterambere nyaryo ry’imibereho myiza y’abaturage bacu. Iterambere ry’ubuzima, ubuvuzi, ubukungu, uburinganire no kubungabunga ibidukikije, nta muntu utabona ko bimufitiye akamaro mu mibereho ye.”

Ikigo Nyafurika cy’Intego z’Iterambere rirambye gifunguye ishami ryacyo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo mu gihe mu kwezi gutaha, i New York hategerejwe inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izasuzumirwamo aho Isi igeze ishyira mu bikorwa izo ntego.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage