Yanditswe Jul, 18 2021 07:40 AM | 31,507 Views
Aborozi b’Inka
mu karere ka Nyagatare, baravuga ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo w’amata bahura
nacyo mu gihe cy’izuba, cyakemuka ari uko inzego bireba zabafasha kubona imbuto y’ubwatsi buhunikwa buhabwa
amatungo mu gihe cy’izuba ndetse hakwigwa n’uburyo haboneka amazi ahagije yo
kuhira inka zabo.
Umushinga RDDP ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka z'umukamo, uvuga ko witeguye gutanga ubufasha muri iki kibazo.
Iyo havuzwe akarere ka Nyagatare abantu benshi bahita bumva ko ari ak’ubworozi kandi ni nako bimeze kuko kuri ubu imibare ya vuba aha igaragaza ko gafite inzuri 7520 zororererwaho inka za gakondo 39,904, amakorosi 69,656 ndetse n’izungu zitavangiye 23,492.
Gusa ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba gitangira mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu kugeza mu mpera z’ukwa Munani, aborozi akenshi umukamo wabo ukunda kugabanuka hagereranijwe n’igihe cy’imvura.
Iri gabanuka ry’umukamo mu gihe cy’izuba rihita rigaragarira k’umubare wa litiro z’amata uruganda Inyange rushinzwe kwakira no gutunganya amata aho mu gihe cy’imvura uru ruganda rwakira litiro ziri hagati 90.000 n’ibihumbi ijana(100,000), naho mu gihe cy’izuba amata akagabanuka akagera kuri litiro 37,000.
Ibi kandi ngo byabaye mu myaka itatu yikurikiranye kuva muri 2018.
Aborozi bavuga ko impamvu zibitera zirimo kutagira ubwatsi buhunikwa ngo bugaburirwe amatungo ndetse n’amazi akiri make.
umushinga RDDP ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka z'umukamo ukaba ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uvuga ko igisubizo cy’igabanuka ry’uyu mukamo mu gihe cy’izuba, ari ugutera ubwatsi buhunikwa bukazagoboka amatungo.
Rugamba Maurice uhagarariye uyu mushinga mu karere ka Nyagatare, avuga ko hamaze guterwa hegitari igihumbi z’ubu bwatsi ariko akanavuga ko hari ingamba zindi zihari z’uburyo ubu bwatsi buzongerwa ndetse n’amazi yo kuhira inka akaba nayo yakwiyongera.
Tuyishimire Olivier
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru