Yanditswe May, 17 2021 17:18 PM | 28,805 Views
Ihuriro ry’aborozi bo mu karereka Nyagatare, riravuga ko rihangayikishijwe n’uko amakusanyirizo y’amata adafite ubushobozi bwo kuyakira yose, kubera ko nta bikoresho bihagije afite kandi umukamo w’amata ukaba wariyongereye.
Akarere ka Nyagatare kabarizwamo amakusanyirizo y’amata 16, nyamara ngo 60% byayo makusanyirizo abura ubushobozi bwo kwakira ingano y’umukamo w’amata uboneka.
Nk’ikusanyirizo ry’amata rya Kamate na Musheri, ubuyobozi buvuga ko litiro ibihumbi bine z’amata arizo zisaguka.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’aborozi muri aka karere, Gahiga Gashumba avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije mu buryo bukomeye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko mu gukemura ibibazo by’ibikoresho bidahagije, amakusanyirizo yagiriwe inama yo kugana ibigo byimari ngo babone ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.
Ubushobozi buke bw’amakusanyirizo y'amata mu kwakira umukamo wose uboneka muri aka karere, buravugwa mu gihe kurundi ruhande hakomeje ubukangurambaga mu borozi kugirango hongerwe umukamo uzabasha guhaza uruganda rwitezweho kubakwa muri aka karere.
Uru ruganda ngo ruzaba rutunganya amata y’Ifu rukazakenera litiro ibihumbi 500 ku munsi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru