AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Aborozi muri Nyagatare baravuga ko amakusanyirizo y’amata yabuze ubushobozi buyakira

Yanditswe May, 17 2021 17:18 PM | 28,805 Views



Ihuriro ry’aborozi bo mu karereka Nyagatare, riravuga ko rihangayikishijwe n’uko amakusanyirizo y’amata adafite ubushobozi bwo kuyakira yose, kubera ko nta bikoresho bihagije afite kandi umukamo w’amata ukaba wariyongereye.

Akarere ka Nyagatare kabarizwamo amakusanyirizo y’amata 16, nyamara ngo  60% byayo makusanyirizo abura ubushobozi bwo kwakira ingano y’umukamo w’amata uboneka.

Nk’ikusanyirizo ry’amata rya Kamate  na Musheri, ubuyobozi buvuga ko litiro ibihumbi bine z’amata arizo zisaguka.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’aborozi muri aka karere, Gahiga Gashumba  avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije mu buryo bukomeye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko mu gukemura ibibazo by’ibikoresho bidahagije, amakusanyirizo yagiriwe inama yo kugana ibigo byimari ngo babone ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.

Ubushobozi buke bw’amakusanyirizo y'amata mu kwakira umukamo wose uboneka muri aka karere, buravugwa mu gihe kurundi ruhande hakomeje ubukangurambaga mu borozi kugirango hongerwe umukamo uzabasha guhaza uruganda rwitezweho kubakwa muri aka karere.

Uru ruganda ngo ruzaba  rutunganya amata y’Ifu rukazakenera litiro ibihumbi 500 ku munsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage