AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma barashinja uruganda rw’icyayi rwa Rubaya kubahuguza ubutaka

Yanditswe Jan, 31 2021 09:02 AM | 90,351 Views



Imiryango 27 y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma  mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero ishinja uruganda rw’icyayi rwa Rubaya kubahuguza ubutaka barutije.

Bavuga ko bumvikanye ko uru ruganda ruzahinga icyayi muri ubwo butaka mu gihe cy'imyaka isaga 10 rukazajya rubungukira ariko  nyuma rurabigarika, ubutaka rubugira ubwarwo nyamara ngo nta bugure bwabayeho.

Ubutaka iyi miryango ivuga ko yahugujwe, uba ubwitegeye neza iyo uri  Mudugudu wa Gatomvu, Akagari ka Bugarura,mu Murenge wa Muhanda ya Ngororero aho iyi miryango yatujwe.

Magingo aya, umusozi mugari bavuga ko wahoze ari ubutaka bwabo uteyeho ishyamba ry’inturusi n’icyayi bigaragara ko kikiri gito. Abahagarariye imiryango y’aba baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma, mu mvugo yumvikanamo ubukana bahamya ko bakorewe akarengane bahuguzwa  ubutaka bwabo. 

Aba baturage bifuza ko ibyo bumvikanye n’uruganda byubahirizwa bitaba ibyo bagasubizwa ubutaka bwabo.

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruvuga iki kubivugwa n’aba baturage?  Ku ruganda rw’icyayi aho umunyamakuru yerekeje amaze kumva ibyo ahamirijwe n’abaturage, umuyobozi mukuru warwo mu magambo make avuga ko habayeho ubugure kandi ibimenyetso bihari.

Mutwarangabo Innocent  washyizwe mu majwi n’abaturage nk’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu gihe habagaho ubwumvikane,  uyu munsi ni umujyanama wa  Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero; yemera ko ikibazo akizi kandi yagiriye inama abo baturage uburyo ubutaka bwabo bwabyazwa umusaruro butagurishijwe.

ikibazo cy’aba baturage cyamenyekanye bitinze ariko mu gihe cy’ibyumweru bibiri  kigomba kuba cyahawe umurongo kuko  ngo hari icyatangiye gukorwa kugirango ibyabariya  baturage bisobanuke, nk'uko Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid yabisobanuye.

Biragoye kumenya ubuso bw’ubu butaka. Yaba abaturage bavuga ko bariganyijwe ndetse n’uruganda rwemeza ko rwaguze, izi mpande zombi, nta na rumwe rugaragaza ingano y’ubuso nyabwo. Ba nyiri ubutaka ariko bemeza ntagushidikanya ko imbago z’ubutaka bwabo bazizi.


UWIMANA Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage