Yanditswe Jan, 31 2021 09:02 AM | 90,351 Views
Imiryango 27 y’abo
amateka agaragaza ko basigaye inyuma mu Murenge
wa Muhanda mu Karere ka Ngororero ishinja uruganda rw’icyayi rwa Rubaya
kubahuguza ubutaka barutije.
Bavuga ko bumvikanye ko uru ruganda ruzahinga icyayi muri ubwo butaka mu gihe cy'imyaka isaga 10 rukazajya rubungukira ariko nyuma rurabigarika, ubutaka rubugira ubwarwo nyamara ngo nta bugure bwabayeho.
Ubutaka iyi miryango ivuga ko yahugujwe, uba ubwitegeye neza iyo uri Mudugudu wa Gatomvu, Akagari ka Bugarura,mu Murenge wa Muhanda ya Ngororero aho iyi miryango yatujwe.
Magingo aya, umusozi mugari bavuga ko wahoze ari ubutaka bwabo uteyeho ishyamba ry’inturusi n’icyayi bigaragara ko kikiri gito. Abahagarariye imiryango y’aba baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma, mu mvugo yumvikanamo ubukana bahamya ko bakorewe akarengane bahuguzwa ubutaka bwabo.
Aba baturage bifuza ko ibyo bumvikanye n’uruganda byubahirizwa bitaba ibyo bagasubizwa ubutaka bwabo.
Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruvuga iki kubivugwa n’aba baturage? Ku ruganda rw’icyayi aho umunyamakuru yerekeje amaze kumva ibyo ahamirijwe n’abaturage, umuyobozi mukuru warwo mu magambo make avuga ko habayeho ubugure kandi ibimenyetso bihari.
Mutwarangabo Innocent washyizwe mu majwi n’abaturage nk’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu gihe habagaho ubwumvikane, uyu munsi ni umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero; yemera ko ikibazo akizi kandi yagiriye inama abo baturage uburyo ubutaka bwabo bwabyazwa umusaruro butagurishijwe.
ikibazo cy’aba baturage cyamenyekanye bitinze ariko mu gihe cy’ibyumweru bibiri kigomba kuba cyahawe umurongo kuko ngo hari icyatangiye gukorwa kugirango ibyabariya baturage bisobanuke, nk'uko Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid yabisobanuye.
Biragoye kumenya ubuso bw’ubu butaka. Yaba abaturage bavuga ko bariganyijwe ndetse n’uruganda rwemeza ko rwaguze, izi mpande zombi, nta na rumwe rugaragaza ingano y’ubuso nyabwo. Ba nyiri ubutaka ariko bemeza ntagushidikanya ko imbago z’ubutaka bwabo bazizi.
UWIMANA Emmanuel
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru