Yanditswe Dec, 27 2021 14:27 PM | 26,010 Views
Abivuriza ku kigo
nderabuzima cya Kinigi kiri mu karere ka Musanze, baravuga ko kuva cyavugururwa
kikongerwamo serivise zirimo n'ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa byabaruhuye ingendo
ndende bakoraga bajya ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Mu 1954 nibwo
hubatswe ikigo nderabuzima cya Kinigi giherereye hafi ya santire y'ubucuruzi ya
Kinigi.
Kuva muri uwo mwaka ntikigeze cyongererwa ubushobozi yaba mu nyubako no mu bikoresho, abahivurizaga mbere y'uko kivugururwa bavuga ko amazi ava mu birunga yakigeragamo bigatuma badahabwa serivisi nziza.
Muri uyu mwaka ubwo hubakwaga
umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi byagendanye no kuvugurura iki kigo
nderabuzima, gishyirwa ku rwego rwisumbuye kuko cyongerewe ubushobozi .
Muri iki gihe, abatuye mu muri uyu mudugudu wa Kinigi no mu Mirenge bihana imbibi bashima ko bavurirwa ahantu heza hisanzuye.
Umuyobozi w’ikigo
nderabuzima cya Kinigi, Mukasine Clemence avuga ko ubu umubare w'abo bakira
wiyongereye aho nibura ku munsi abahivuriza baba bari hagati 100 -150.
Iki kigo nderabuzima
cya Kinigi cyahawe ubushobozi bwo kwakira abarwayi bivuza badataha bagera kuri
24 n’ibitanda 10 byashyizwe mu nzu y’ababyeyi, hongerewemo serivisi eshatu,
ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa, gupima ababyeyi batwite hifashishijwe
“Ecographie” ndeste n’ubuvuzi bw’amaso.
Yaba abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi ndetse n’abaturuka impande zitandukanye, bashimira umukuru w’igihugu bakamwizeza ko bazasigasira ibi bikorwaremezo ndetse ko batazongera kurembera mu ngo.
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri ashimangira ko abo
mu gice bakunda kwita ku ishyamba bakoraga ingendo ndende baje gushaka serivisi ku bitaro bikuru ubu bagabanutse, kandi ko serivisi y’ubuvuzi bw’amaso itaratangira gukora iri hafi kubonerwa
umuganga.
Iri vuriro riri mu
bikorwaremezo bigize umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, watujwemo imiryango
144 muri uyu mwaka.
Ally Muhirwa
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru