AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abirukanwe muri Uganda bahamya ko urwango rufitiwe Abanyarwanda rwageze no mu baturage

Yanditswe Nov, 28 2019 11:22 AM | 21,703 Views



Abanyarwanda 33, kuri uyu wa Gatatu binjiriye k’Umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda baraburira bagenzi babo baba bafite igitekerezo cyo kwerekeza yo kuko nta mahoro bazahagirira dore ko n’abari yo batotezwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Imiryango yabo ndetse n'imitungo yabo byose barabitaye kuko birukanwe shishi itabona.

Abahambirijwe biganjemo abana, urubyiruko n’abagore. Umunaniro, inzara n’agahinda ni byo byagaragaraga ku maso yabo. Mu buhamya bwabo, bavuga ko uburyo bafashwemo budahesha ikiremwamuntu agaciro.

Imiryango yatandukanyijwe n’ababo, imitungo itimukanwa barayisiga yewe ngo n’iyimukanwa irimo amafaranga cyangwa ibindi by’agaciro barabyambuwe.

Mu gihe byari bizwi ko inzego z’umutekano za Uganda ari zo zitoteza Abanyarwanda, magingo aya, abirukanywe bahamya ko urwango Abanyarwanda bafitiwe rwinjiye no mu baturage basanzwe aho mu mvugo zabo bavuga ko nta Munyarwanda bashaka mu gihugu cyabo.

Abirukanwe Uganda barasaba buri Munyarwanda ufite igitekerezo cyo kujya Uganda kukibagirwa kuko byaba ari ukwishora mu kaga.

N’ubwo hagiye hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi mu bihe bitanduaknye, kugeza ubu ntacyo byatanze kuko Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa n’inzego z’umutekano z’Igihugu cya Uganda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 900 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Igitotsi mu mubano w'u Rwanda na Uganda ni ingingo imaze imyaka isaga ibiri igarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye. U Rwanda rwagaragaje ko imiterere y'iki kibazo ishingiye ku ngingo 3: Guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n'inzego z'umutekano za Uganda, gushyigikira imitwe y'abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano w'Igihugu no kubangamira ubukungu bw'u Rwanda mu buryo butandukanye.

Ku batari bake ngo Uganda yakunze kurangwa no kuruma gihwa ku bibazo ifitanye n'umuturanyi ndetse no gushinja u Rwanda kubangamira urujya n'uruza binyuze mu cyo iki gihugu cyise gufunga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi, ibintu abasesengura bavuga ko ari ukuyobya uburari no kwirengegiza umuzi w'ikibazo.

Ubuhamya


Robert BYIRINGIRO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage