Yanditswe Dec, 16 2021 17:06 PM | 25,189 Views
Minisiteri y’Ubuzima
yatangaje ko umwaka utaha izakuba 2 abinjira mu mashuri ajyanye n'ubuvuzi nk’imwe
mu ntwaro ikomeye yo kongera abakozi muri uru rwego.
Ni mu gihe iyi minisiteri ivuga ko ifite icyuho cya 75% mu kwihaza mu bakozi binzobere hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.
Kuri Kuri kimwe mu bigo nderabuzima, ku masaha yumugoroba abaturage baracyaza gushaka serivisi z' ubuvuzi kandi bashima ko bazihabwa neza. Gusa bakabona hari ahakongerwa imbaraga cyane cyane ku mubare w'abaganga cyane cyane inzobere.
Abagenzuzi baturutse mu Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bagenzuye uko igenamigambi ry' imyaka 7 ry'urwego rw'ubuzima mu Rwanda rishyirwa mu bikorwa.
Aba bagenzuzi berekanye ko mu mwaka wa 2016/2017 umuganga yagombaga kwita ku bantu 10.054, mu gihe muri uyu mwaka ubu bageze ku bantu 8.247, intego ikaba ari uko bazaba bageze ku 7000 mu mwaka wa 2024.
Ni mu gihe umuforomo umwe yagombaga kwita ku baturage 1.094 muri uwo mwaka, ubu akaba agomba kwita ku 1.198, intego ikaba ari uko yazaba yita ku baturage 800 mu mwaka wa 2024.
Pierre Dongier ni umwe mu bakoze ubu bugenzuzi, dore uko agaragaza iki cyuho.
Ati « Abakozi muri uru rwego rw'ubuzima ni ikibazo gikomereye cyane system yacu y'ubuvuzi kuko nubwo leta hari ubyo yakoze yakoze mu kongera abaganga, abaforomo, n'ababyaza turacyari kure ugereranyije n'ibipimo bikwiye byashyizweho ku rwego mpuzamahanga. »
MINISANTE yemera ko nubwo hari ibyakozwe kuri iki kibazo, kugira ngo hagerwe ku ntego yifuzwa, nibura abakora muri uru rwego bagomba kwikuba ishuro enye.
Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko Leta yafashe ingamba zigamije kongera abakora mu rwego rw'ubuzima bahereye ku kongera umubare wabinjira mu mashuri yigisha ubuvuzi.
Yagize ati «Turabikora, duhugura abaganga b’inzobere ariko tunafata ingamba yuko umwaka utaha hatangira kongerwa umubare w'abanyeshuri binjira mu ishuri ry'ubuganga maze bikube kabiri. Ubu twinjizaga hafi 100 kandi dukeneye kwinjiza nibura 200 ku mwaka kugira ngo hagire abarangiza icyiciro rusange cy'ubuganga hagire abakomeza kugira ngo bazavemo abaganga b’inzobere. »
Iyi minisiteri kandi ivuga ko hongerewe ubushobozi mu bitaro by’icyitegererezo kugira ngo abiga ubuganga bagamije kuba inzobere babone aho bimenyerereza umwuga.
Ivuga ko kongera umubare no kugira abahanga mu buvuzi muri uru rwego bizafasha U Rwanda kugera ku ntego yarwo yo kuba igicumbi mu rwego rw' ubuzima mu karere no muri Afurika muri rusange.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru